Kirehe: abagore Basanga BDF ari igisubizo mu iterambere ryabo

Kirehe: abagore Basanga BDF ari igisubizo mu iterambere ryabo

Abaturage bo mu karere ka Kirehe barishimira intera bamaze kugeraho mu iterambere babikesha BDF (Ikigo gifasha imishinga mito n’iciriritse) mu bufasha bwo gukora imishinga ibahesha inguzanyo, ingwate n’ibindi bikorwa by’iterambere. Ntamuhanga Faustin umwe mu bafatanyabikorwa b’uruganda rwa Kawunga Freedom avuga ko BDF yabahaye ingwate bagura imodoka y’akazi. Ati “BDF yaziye igihe kuko iyo umuntu afite ingwate nke iramufasha ikayongera, natwe twashatse kugura ikamyo yo kudufasha mu ruganda ingwate iba nke twiyambaza BDF irayongera imodoka turayigura kandi n’ubu twiteguye kugura indi ku ngwate ya BDF yarayitwemereye”. Si ingwate gusa BDF ishimirwa n’urubyiruko kuri gahunda y’ikoranabuhanga. Niyigena Prudencienne ati“ ubu niga mudasobwa maze kuyimenya neza kandi ntibyampenze natanze ibihumbi 15 gusa, ubu bumenyi mfite buzamfasha mu mibereho…

+

Guhera 2016 zimwe muri  sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga

1

Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016, za sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamuryango babashe guherwa serivisi muri sacco bagezeho yose. Nk’uko bisobanurwa na Gilbert Habyarimana, umugenzuzi mukuru w’amakoperative mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, ngo iki gikorwa cyo kwifashisha ikoranabuhanga muri za sacco zo mu mirenge kizajyana no gushyiraho banki ya za sacco, ni ukuvuga banki imwe zihuriyeho. Iryo koranabuhanga rero rizatuma umunyamuryango wa sacco abasha kubikuriza kuri sacco agezeho, bitabaye ngombwa ko asubira ku yo yafungujemo konti. Rizatuma kandi abanyamuryango ba za sacco babasha kwifashisha ikoranabuhanga, urugero nko kubasha kumenya amafaranga bafite kuri konti,… Habyarimana anavuga ko ku ikubitiro bazahera kuro sacco 180, nk’icyitegererezo, hanyuma n’izindi zikazagenda zigerwaho buke bukeya. Ati “gahunda…

+

hafashwe ingamba z’umutekano w’amafaranga ari muri za sacco

hafashwe ingamba z’umutekano w’amafaranga ari muri za sacco

N’ubwo hari abatizera umutekano w’amafaranga abikwa muri za sacco kuko zikirindishwa inkoni, abazicunga bavuga ko bafashe ingamba z’umutekano w’amafaranga babitse. Hari abantu bamwe usanga bavuga ko batabitsa muri za sacco zo mu Mirenge kubera ko ngo batakwizera umutekano w’amafaranga yabo. Josiane Umulisa utuye mu Murenge wa Huye, akarere ka Huye ni umwe muri bo. Agira ati « nk’abantu barindisha inkoni se, nta n’imbunda bakoresha, mba mbona nyine umutekano waho nta kigenda. Kuhabika amafaranga mbona nta cyizere umuntu yahagirira. Ni yo mpamvu nanze kuyijyamo. » Filipo Kamana we ajya akora ibiraka by’ubwubatsi mu Karere ka Huye, none byabaye ngombwa ko afunguza konti muri sacco kugira ngo abashe guhembwa. We ati « barindishije umuntu ufite imbunda byaba byiza kurusha kurindisha…

+

Nyamasheke: Abaturage basabwe kurata ibyiza bya sacco

Nyamasheke: Abaturage basabwe kurata ibyiza bya sacco

  Mu muhango wo gutaha inyubako nshya ya Sacco ya Gihombo izwi ku izina rya Unguka Sacco iri mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, abayobozi basabye abanyamuryango b’iyi sacco kugaragariza abandi baturage batarayijyano icyo yabamariye aho kugaragaza ko ikorera ahantu heza. Ibi bakaba babisabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2015, ubwo abaturage bishimiraga inzu igezweho bamaze kwiyubakira yatwaye amafaranga asaga miriyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, bagasabwa kubyaza umusaruro ibizakorerwamo. Umuyobozi w’akarere ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Habyarimana  Jovith, yasabye abaturage kugaragaza ibyiza n’iterambere bakuye mu gukorana na sacco ya Gihombo, abizeza ko bazabona abandi babagana benshi niba koko babona hari icyo abayigannye bagezeho, abashimira ubwitange bagize kugira ngo babe bageze ku gikorwa…

+

Amajyepfo: Za sacco zagurije ibimina bya mituweri zinubira gutereranwa n’ubuyobozi mu kwishyuza

3

Abayobora za sacco zimwe na zimwe zo mu Ntara y’amajyepfo, binubira ko hari igihe ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwabasabye guha inguzanyo ibimina by’abaturage kugira ngo babashe gutanga amafaranga ya mituweri nyamara bukaba bwarabatereranye mu kwishyuza. Sacco yo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye ni imwe muri sacco zifite iki kibazo. Abayiyobora bavuga ko abaturage bakibarimo miriyoni hafi n’igice babagurije mu mwaka wa 2011. Vedatse Karambizi, visi perezida wa komite y’inguzanyo avuga ko kwishyuza bibagora kuko ubuyobozi bwabatereranye, nyamara ari bwo bwabasabye gutanga ayo mafaranga. Ati “mu kwishyuza tureba amakomite y’amatsinda, bakatubwira ko abantu banze kwishyura.” Biyemeje rero kujya kwishyuza urugo ku rundi, nyuma yo kurangirwa aho abanyamuryango b’ibimina batuye, ariko ni umurimo utoroshye….

+

Za sacco zirasabwa kurushaho gutanga inguzanyo

Za sacco zirasabwa kurushaho gutanga inguzanyo

Mu nama abayobozi ba za sacco bo mu Ntara y’Amajyepfo bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi ntara ndetse n’ubwa Banki Nkuru y’u Rwanda ku itariki ya 6/8/2015, basabwe kurushaho gutanga inguzanyo kuko amafaranga za sacco zibitse ari menshi ugereranyije n’atangwaho inguzanyo. Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, raporo yo kugeza mu mpera y’ukwezi kwa 6 k’uyu mwaka igaragaza ko za sacco zari zibitse miriyari 58, nyamara 28 ni zo zonyine zari zaratanzweho inguzanyo. Imwe mu mbogamizi yagaragajwe ku mpamvu z’ibi, ni uko hari abafata imyenda ntibabashe kuyishyura nyamara za sacco zisabwa kudatanga inguzanyo nyinshi zitagaruzwa. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo cyo kwamburwa n’abaturage bakananirwa kubishyuza, hashyizweho ingamba y’uko ingwate zizajya zibanza kwandikishwa muri RDB, nk’uko bigenda mu mabanki,…

+