Rwanda | Gakenke : Abakiriya ba Banki ya Kigali bitabira gukoresha ATM

Mu rwego rwo kugabanya umurongo w’abakiriya bategereza amafaranga muri banki,  Banki ya Kigali yatangije uburyo bwo gukoresha imashini itanga amafaranga izwi nka ATM mu rurimi rw’icyongereza none ngo abakiriya bitabira kuyikoresha.

Gakenke

Mu kiganiro twagiranye n’umukozi ushinzwe ATM muri Banki ya Kigali, Akimana Placide kuri uyu wa 03 werurwe 2012 yadutangarije ko 60% by’abakiriya babo bakoresha ATM cyane cyane abahembwa ku kwezi kubera ko nta kibazo bafite cy’ururimi rw’icyongereza cyangwa igifaransa bikoreshwa na ATM.

Umutoni Clementine ni umwe mu bakiriya ba Banki ya Kigali ukoresha ATM avuga ko ATM ituma badata igihe cyabo bategereje amafaranga kandi ntagira ikibazo cyo kubura amafaranga igihe banki itakoze kuko ATM ikora amasaha 24 kuri 24.

Akomeza avuga ko iyo ukoresha ATM wirinda ingorane wahura nazo igihe ugendanye amafaranga harimo kuyibwa cyangwa kwicwa kugira ngo bayajyane.

Ku kibazo cy’imashini ikuraho amafaranga umukiriya ntayabone, umukozi wa Banki ya Kigali avuga ko icyo kibazo kibaho gakeya gashoboka kubera ikibazo cya connexion ibura hagati icyuma kikabikora ari uburyo bwo kurinda ko hasohoka amafaranga menshi cyangwa atari ngombwa, bityo kikayagumana. Ariko nk’uko Akimana abivuga, mu mashini biba bigaragara ko ntayo umukiriya yatwaye igihe cyose urayahabwa.


 

Share Button
Leave A Comment