Rwanda | Rusizi: Abakora akazi ki suku mu mujyi wa Kamembe binubira ko bavanyweho amafaranga yo kuzuza umugabane muri SACCO

Rusizi

Bamwe mu bakora akazi ko gusukura umujyi wa Kamembe bavuga ko batishimiye icyemezo cyo kuba barakuweho amafaranga 2000 y’u Rwanda mu buryo butari ubw’iby’ibyiciro nkuko byagenze batangira kwishyura umugabane mu kigega SACCO ubuyobozi bunyuzamo umushahara wabo buri kwezi.

Abinubira gukurwaho amafaranga 2000 icyarimwe bavuga ko ubuyobozi bwababwiye ko bwafashe icyemezo cyo kongera umugabane w’umunyamuryango muri SACCO y’umurenge wa Kamembe yitwa SACCO Nkamira mu rwego rwo guteza imbere iyi Sacco ikabasha kwongera imbaraga z’amabanki. abakora isuku mu mujyi wa Kamembe nkuko umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga ngo barabyumva ariko bakaba batemera gukurwaho icyarimwe amafaranga 2000 y’u Rwanda abura kugira ngo umunyamuryango ageze amafaranga 5000 y’u Rwanda asabwa n’umugabane w’umunyamuryango.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’abo bakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe, Muhire Sylien avuga ko ubuyobozi bwa Sacco bahemberwamo bukimara gukorana inama rusange n’abanyamuryango bose hakemezwa ko amafaranga y’umugabane ari 5000, abakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe nabo bahise bakoreshwa inama bagasaba ubuyobozi bwa Sacco gukura ku mushahara w’abo bakozi amafaranga 2000 mu byiciro nyuma bakaba baraje gusanga ari byiza ko atangirwa rimwe yose. Muhire agira ati: “hakimara kuvugwa ko hagomba kongerwaho amafaranga 2000 twahise dusaba ko yatangwa mu byiciro ubuyobozi bwa Sacco duhemberwamo burabyemera. Nyuma ubwo buyobozi bwaje kwibuka ko abakozi bacu ari ba nyakabyizi atari abakozi bafite amasezerano kubera ko hari abakora amezi abiri cyangwa atatu bakagenda bituma hifuzwa ko batangira ayo mafaranga 2000 icyarimwe.

Umucungamari wa Sacco Nkamira Mukangarambe Xaverine we avuga ko icyemezo cyo gukuraho amafaranga 2000 y’u Rwanda yo kuzuza umugabane w’umunyamuryango muri Sacco Nkamira ku bakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe cyumvikanyweho n’ubuyobozi bwa Sacco n’uhagarariye bariya bakozi nyuma yo kubagisha inama, ati: “Twasabye bariya bakozi kuzuza amafaranga 5000 y’umugabane w’umunyamuryango kugira ngo bajye babasha gukomeza kuguza muri iki kigega. Ibyo uko amafaranga 2000 yaburaga ngo buzuze umugabane bayatanga twasabye ko babiganiraho umuyobozi wabo agarutse atubwira ko babyumvikanyeho kandi ko ntakibazo bayakurirwaho rimwe.”

Abakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe bahembwa n’akarere ka Rusizi bagahemberwa mu kigega cya Sacco y’umurenge wa Kamembe yitwa Nkamira.


 

Share Button
Leave A Comment