SACCO Nkamira ibaguriza amafaranga bijyanye n umushahara wabo

SACCO

Abakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe binubira ko Sacco y’umurenge wa Kamembe yitwa Nkamira bahemberwaho itabaguriza amafaranga arenga 15000 y’u Rwanda.

Umwe mu bakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe bahemberwa  muri Sacco Nkamira avuga ko kutagurizwa amafaranga arenga 15000 bitatuma batera imbere nk’abandi kuko amafaranga atarenga 15000 y’u Rwanda ari make kugira ngo umuntu abe yabasha gukora umushinga ugaragara.

Umucungamari w’umurenge Sacco Nkamira, Mukangarambe Xaverine, avuga ko kudaha inguzanyo irengeje amafaranga 15,000 abakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe biterwa n’ibwiriza rivuga ko umunyamuryango agurizwa amafaranga atarenze 30% y’umushahara we w’ukwezi iyo ari umukozi utagira amasezerano y’akazi.

Mukangarambe agira ati: “Bariya bakozi bahembwa amafaranga 30 000 y’u Rwanda ku kwezi buri muntu kandi amabwiriza avuga ko baba batagomba guhabwa inguzanyo irenza 30% y’umushahara wabo w’ukwezi. Twe tubaguriza amafaranga 15000 y’u Rwanda kandi tutakagombye kurenza 9000 kugirango tubafashe babone amafaranga yagira icyo abamarira”.

Yakomeje asobanura babahaye amafaranga arenze 15000 kandi bahembwa 30000 y’u Rwanda byatuma bajya bagira ikibazo abandi bari guhembwa bo nta kintu kiri kuri konti”.

Nyuma y’uko hagiriyeho ibigega byo kuzigama bizwi ku izina rya Sacco muri buri murenge mu mirenge igize u Rwanda hari abakoresha bamwe basigaye banyuza umushahara w’abakozi babo bakora imirimo iciriritse muri Sacco. Ni muri urwo rwego n’akarere ka Rusizi kanyuza muri Sacco y’umurenge wa Kamembe yitwa Nkamira  umushara w’abakozi bakora isuku mu mujyi wa Kamembe.


 

Share Button
Leave A Comment