“Agashya Manyagiro SACCO” iri ku isonga mu ntara y’Amajyarugu

Abanyamuryango ba Saaco Manyagiro bakusanya amafaranga yo kubitsa(foto ububiko)

koperative yo kubitsa no kuguriza izwi ku izina ry’Agashya  Manyagiro SACCO  yo mu karere ka Gicumbi iri ku muri koperative zikora neza mu ntara y’Amajyaruguru.

Umucungamari  w’iyi koperative, Sebatware Adrien, avuga ko iyo koperative imaze kugira abanyamuryango 3704  muri bo abagore bangana na 36,5%. Kuva iyi koperative yatangira imaze kwinjiza amafaranga angana na miliyoni 89,880,706 frw y’ubwizigame bw’abanyamuryango.

Muri gahunda yo gutanga inguzanyo yatangaje ko bamaze gutanga inguzanyo ingana na miliyoni 18,434,050frw mu banyamuryango 132 muri bo 34% ni abagore. Muri iyonguzanyo yatanzwe hamaze kwishyurwa amafaranga angana na 11.093.253.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko kuba baza ku mwanya wa mbere babyishimira ariko ko bagiye gushyiraho ingufu bakongera ubushobozi bakagera ku rwego rwo guhembwa na nyakubahwa perezida wa repuburika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro, Ngezahumuremyi Theoneste, yemeza ko iyi gahunda  y’umurenge Sacco yatumye imyumvire y’abaturage ihinduka cyane kuko benshi babikaga mu mahembe no ku myeko.

Mu rwego rwo gukomeza kwesa imihigo, iyi koperative  ifite ingamba zo kwegera abaturage mu midugudu dore ko batangiye gushyiraho  icyo bise (guichet mobile) ari bwo buryo bwo kubegereza ibikorwa by’iyo koperative.

Izindi gahunda bafite ni ugusobanurira abaturage akamaro ko kubitsa no kuguriza mu murenge sacco. Baranateganya gushishikariza buri rugo rwo muri uyu murenge kugira konti muri SACCO.

Agashya  Manyagiro SACCO  yatangiye mu kwezi kwa nzeri  umwaka wa 2009. Ifite abanyamuryango 817; buri wese atanga umugabane shingiro w’amafaranga 2000.

Iyi koperative yabonye icyemezo cya burundu  kuwa 31/10/2011 cyiyiha uburenganzira bwo gukora nk’ikigo cy’imali cyemewe na leta.

 

Ernestine Musanabera

Share Button
Leave A Comment