Abahuguwe mu by’imishinga ntibagorwa no kubona inkuzanyo

Nzeyimana Alfred, Umujyanama ku bijyanye no gukora imishinga mu kigo cy’iterambere ry’ishoramari DBC, gikorera I Muhanga, atangaza ko abahuguwe n’ikigo cyabo ku bijyanye no gukora imishinga bamaze kwiteza imbere. Ngo mu rwego rwo kuborohereza gukorana n’amabanki, abakozi ba Banki baza gusura abahurwa maze bakabemerera ko imishinga yabo bazayiguriza. “buri muntu avuga umushinga ateganya gukora maze tukamugiraho inama, bitewe n’uko umukozi wa banki aba yakurikiranye inyigo yawo, iyo uwo mushinga ugeze muri banki ntibawutindaho”.

Ayo muhagurwa  n’ubujyanama mu gukora imishinga icyo kigo kiyatangira ubuntu kuko biri muri gahunda nyamukuru  ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatekerejeho mu gushyiraho ibigo nk’ibi mu turere twose cy’igihugu.

Cyakora ngo hari impungenge zishingiye ku kuba benshi mubatuye muri Muhanga batazi iyo gahunda y’ibikorwa by’icyo kigo. Kanyarwanda, umucuruzi ucururiza mu iduka iriri imbere y’icyo kigo yavuze ko atari azi ko icyo kigo gitanga inama ku kubona imishinga kuko ngo yabonaga abajya gukoresha mudasobwa gusa.

Ibi nabyo Alfred abigarukaho avuga ko ikigo nta buryo gifite cyo kumenyekanisha ibikorwa byabo, keretse kwifashisha inzego z’ibanze. Ngo bo ubwabo nta bushobozi bafite bwo kuba bamenyekanisha ibikorwa byabo.

Uretse ibijyanye n’ubujyanama no kwiga imishinga, ibigo by’iterambere mu ishoramari bifasha abacuruzi kwiyandikisha mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, ndetse n’abakeneye kumenyekanisha imisoro babikora bakoresheje internet muri icyo kigo. Ibyo bikaba byarorohereje bamwe mu bacuruzi ingendo bakoraga  bajya ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Marie Josee Uwiringira

Share Button
Leave A Comment