Abanyarulindo bagaragarijwe ibyiza bya SACCO

Minisitiri mu biro bya perezida wa repubulika akaba n’ushinzwe akarere ka Rulindo, Venancie Tugireyezu, yabwiye abaturage b’umurenge wa Burega mu karere ka Rulindo ko bakwiye kubyaza umusaruro ibigega byo kubitsa no kuguriza Sacco, bagamije kwivana mu bukene.

 

Ibi yabivuze tariki 6/11/2011 afungura ku mugaragaro IMBADUKO SACCO, anasobanura ko ari mu rwego rwo kubafasha kuzamura ubukungu bwabo. Yagize ati: “kugirango muzamure urwego rw’imibereho yanyu  mugomba gukorana n’ibigo by’imari nka za SACCO.

Imbaduko SACCO yatangiye mu 2010; ubu ifite abanyamuryango 3.877 n’umutungo ugera kuri miliyoni 98. Mu mpera z’icyumweru cyashize indi SACCO yafunguwe mu murenge wa Manyagiro, akarere ka Gicumbi.

Jean Noel Mugabo

Share Button
Leave A Comment