Abaturage ba Karama barakangurirwa kwitabira SACCO

Ubwo yatangizwaga umurenge SACCO mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi, Dr. Alexis Nzahabwanimana, yashishikarije abaturage b’uwo murenge kwitabira za SACCO kuko ari bumwe mu buryo bwo kwizigamira.

Dr. Nzahabwanimana yabasobanuriye akamaro k’umurenge SACCO muri aya magambo: “iyo utazigama ntushobora gutera imbere. Umurenge SACCO ni rwo rwego rw’imari rwegereye abaturage cyane, niyo mpamvu tugomba kurwitabira.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yavuze ko ubuyobozi bukora ibishoboka byose ngo SACCO zitere imbere.

Uhagariye SACCO Tugere Heza y’umurenge wa Karama avuga ko hakiri inzitizi zirimo kubona ibikoresho bijyanye n’igihe, amashanyarazi ndetse n’inyubako.

Dr Nzahabwanimana yijeje abanyamuryango ba SACCO ya Karama ko ibibazo bafite bizagenda bikemuka uko ibihe bisimburana. Yababwiye ko izi koperative zitangiye vuba bityo zikaba zitarashinga imizi ku buryo buhagije.

Mu karere ka Huye buri murenge ufite SACCO yemewe na banki nkuru y’igihugu.

Mu Rwanda hose bari mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ku kamaro ka SACCO cyatangiye tariki 31 ukwakira; kikaba zizarangira tariki ya 5 ugushyingo 2011.

 

Norbert Niyizurugero

Share Button
Leave A Comment