Abaturage bo mu murenge wa Mbazi bamaze kumenya agaciro k’umurenge sacco

 

Abaturage benshi bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bamaze gusobanukirwa kandi banabonye akamaro ko kubitsa mu murenge sacco. Ibi byemezwa kandi n’abayobozi b’iyi sacco ubwabo.

Muri uwo murenge abaturage ndetse n’abayobozi bashinze sacco bayita Ikirekezo Mbazi sacco. Umucungamari wayo, Alex Biganiro, avuga ko sacco yabo imaze kugira abanyamurwango 2510 kandi ko bamaze kwizigamira miliyoni zisaga 72. Biganiro asobanura ko Ikirekezo secco imaze gutanga inguzanyo zisaga miliyoni 10 ku banyamuryango. Avuga ko buri munyamuryango yemerewe inguzanyo ya miliyoni imwe mu gihe afite ingwate y’umutungo utimukanwa.

Niyitegeka Mariya acuruza imyaka akaba n’umwe mu banyamurwango b’iyi saccco. Avuga ko ashimishwa n’uburyo sacco yabo igenda ibateza imbere. Avuga ko yabanje kwaka inguzanyo y’ibihumbi 400 yamaze kwishyura. Ubu amaze guhabwa inguzanyo ya miliyoni imwe agiye kuguramo moto izajya itwara abantu.

Kugeza ubu iyi sacco ikorera mu biro by’umurenge. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bushaka gufatanya n’abanyamuryango bakiyubakora ibiro byabo.

Eric Muvara

Share Button
Leave A Comment