Amafaranga 3000 y’urugendo yabyaye inka

Mu gihe hasozwaga ukwezi kwahariwe umuryango mu karere ka Ngororero, umuryango umwe wo mu murenge wa Ngororero watangaje benshi kubera ibikorwa by’indashyikirwa wagezeho.

Niyonsenga Francine yatanze ubuhamya bw’ukuntu  itike y’ibihumbi bitatu yamuviriyemo inka kugeza nubwo yoroza abadamu bagenzi be babiri.

Iyo tike yayihawe avuye mu mahugurwa y’abari n’abategarugori aho kuyitegesha moto arayibika nyuma aza kuguramo ingurube irororoka amafaranga agurishije agenda ayabitsa muri banki. Nyuma yaje kugwira ayaguramo inka. Inka nayo yarororotse iza kuvamo n’inkwano yaje kumukobwa kuko yabanaga n’umugabo we atarakobwa. Niyonsenga yemeza ko  afite n’ibindi bikorwa byinshi uwashaka kubibona yagana iwe mu kagari ka Mugano .

Umurenge wa Ngororero niwo wahawe icyemezo kuba waragaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu kwezi kwahariwe umuryango. Kuri uwo munsi hanabaye igikorwa cyo guha abana bakomoka mu miryango itishoboye ibikoresho by’ishuri byatanzwe na MIGEPROFE Global Fund  Project

Muri uwo muhango wabaye tariki 29/10/2011, habaye igikorwa cy’umuganda yitabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye. Muri uwo muganda hatewe  imbuto y’ibirayi  kuri  hegitari 40.

Guverineri  w’intara y’iburengerazuba, Kabahizi Pierre Celestin yagarutse  ku  gaciro k’umuganda  mu  majyambere y’igihugu  asaba abaturage gushyigikira  icyerekezo  cy’umukuru  w’igihugu   kuko   aribo  bafite  inyungu   za mbere  ku musaruro wacyo.

Umunyamabanga  uhoraho  muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Turatsinze Cyrile,   yibukije  ko  akarere  ka  Ngororero  ari  ka mwe mu  turere  nyakubahwa  perezida  Kagame   azirikana  ku  buryo  bw’umwihariko   kuko  yakageneye  gahunda  z’amajyambere  zihariye  kandi  zigomba  gushyirwa mu bikorwa  ku buryo  bwihuse.

Umuyobozi mukuru  w’ikigo cy’ihugu gishinzwe ubuhinzi (Rwanda Agricultural  Board),  SHEMU  Martin, yabwiye abaturage ba Ngororero ikigo ayobora cyabageneye  inka 7000 anabasezeranya  ko  hari  umushinga  uzabageza ho  ubworozi  bw’inkoko  cyane  cyane   abategarugori  bityo  hakunganirwa  imirire  inoze  mu  ngo .

Umuganda witabiriwe n’ingeri zose


Niyonsenga Francine arata ibyo yagazeho


Umwe mu bana bahawe ibihembo

Ernest Kalinganire

Share Button
Leave A Comment