Bishoboka ko ibiciro bizazamuka mu minsi mikuru y impera z uyu mwaka


Birasanzwe ko mu mpera z’umwaka ibiciro bizamuka kubera ko usanga benshi bagerageza kubika udufaranga kugira ngo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bazashobore kurya neza bishimane n’inshuti n’abavandimwe.

Ikindi kandi n’iyo minsi mikuru irangwa n’ibirori bihambaye aho usanga henshi bateka ibyo batari basanzwe bateka maze bakanatumira abantu benshi. Ariko se ibyo byose ko bitari byaza, kuki muri iyi minsi harimo kugaragara izamuka ry’ibiciro ryaba ryaratangiye iminsi mikuru isoza umwaka itaragera?

Twanyarukiye hirya no hino mu mujyi wa Kigali maze twegera abacuruzi bo muri karitsiye tubabaza uko ibiciro by’ibyo bacuruza bihagaze:

Umufuka w’amakara n’ubwo utagura kimwe hose, aho waguraga amafaranga y’u Rwanda hagati ya 5000 na 5500 mu ntangiriro z’umwaka umaze kugera ku mafaranga 7500. Biratangaje cyane kuko impinduka igaragara cyane ibaye mu mezi abiri ashize aho umufuka uvuye ku mafaranga 6000 ugahita ugera kuri 7500.

Isukali nayo yarazamutse cyane mu buryo bugaragara aho usanga mbere umufuka w’ibiro 50 wararanguraga amafaranga ibihumbi 35 ariko ikaza gusimbuka cyane ikagera ku mafaranga 55000.  Muri aya mezi atatu ashize yarongeye igabanukaho gato kuko isigaye iri ku mafaranga 42000.

Umuceli nawo ntiwasigaye inyuma kuko umufuka w’ibiro 50 wavuye ku mafaranga ibihumbi 28  ukagera ku bihumbi 32. Akawunga, ibirayi, ubuto, amamesa, imboga, inyanya n’ibindi byinshi byose ngo byagiye bizamuka cyane. Igisigaye ni ukwibaza tuti ese ko bizamutse kare, iyi minsi mikuru yo iduhishiye iki?

Akenshi mu bucuruzi habaho ihindagurika ry’ibiciro bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuzamuka kw’ibikomoka kuri peteroli no kurumba kw’imyaka mu mirima.

Clemence KEZA

 

Share Button
Leave A Comment