Bitarenze uyu mwaka Banki y’abaturage iraba ifite ATM 100 mu gihugu

Banki y’abaturage y’u Rwanda irateganya kongera umubare wa za ATM maze ukagera ku ijana mu gihugu hose bitarenze impera z’uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho guha serivisi zinoze abakiriya bayo barenga 1.300.000.

Uretse ubu buryo bw’ikoranabuhanga, iyi banki irateganya ko umwaka utaha wa 2012 yatangiza uburyo bwo kubona serivisi zitandukanye za banki wifashishije interineti (internet banking).

Jean Paul Muramira ukuriye ishami rishinzwe za ATM, ndetse n’uburyo bushya bwifashisha telefone zigendanwa mu kumenya amakuru ajyanye na konti y’umuntu (moble banking), avuga ko hari hakenewe impinduka mu buryo serivisi za banki zatangwaga. Yongeyeho ko ibi biri mu rwego rwo gukurikiza gahunda ya guverinoma yo kuva aho igihugu gifite ubukungu bushingiye ku mafaranga tugana ku bukungu budashingiye ku mafaranga (from a cash based economy to a cashless one).

Muramira kandi yishimira intambwe imaze guterwa na Banki y’abaturage mu kuzanira abakiriya bayo ikoranabuhanga kuko nyuma y’umwaka umwe n’amezi ane banki y’abaturage itangije serivisi ya ATM ubu ifite ATM 43 zikora. Avuga kandi ko iyi banki imaze gutanga amakariya ya ATM agera ku 68.000 ikaba iteganya kugeza ku 100.000 mbere y’uko umwaka urangira.

Irateganya gutanga amakarita ya ATM ari hagati y’200.000 na 250.000 bitarenze 2012.

 

Jean Noel Mugabo

 

 

Share Button
Leave A Comment