CODEMARU: Inguzanyo z amashuri y abana ziboneka mu munsi umwe


Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’ uburezi, Cooperative de Developement de la masse Rurale (COOPEC CODEMARU) ikorera mu turere twa Rulindo na Gakenke, iravuga ko nta munyamuryango wayo ushobora kutajyana umwana we ku ishuri bitewe no kutabona amafaranga y’ ishuri.

Iyi koperative ivuga ko iyo ari igihe cy’ itangira ry’ amashuri, batanga inguzanyo z’ amafaranga y’ ishuri mu gihe gito cyane kugirango umwana adakererwa kugera ku ishuri akaba yacikanwa, nk’ uko bivugwa na Nikuze Victoire umucungamari w’ iyi koperative.

Agira ati : « Abanyamuryango bacu tubafasha kuriha amashuri y’ abana… Nk’ igihe cy’ itangira ry’ amashuri inguzanyo z’ amafaranga y’ ishuri ziroroha ku buryo mu munsi umwe cg ibiri ziba zabonetse, akaba yabashaka kurihira umwana ».

Uretse gutanga inguzanyo z’ amafaranga y’ ishuri, iyi koperative ivuga ko itera inkunga imishinga itandukanye igamije guteza imbere abatuye icyaro, irimo ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’ iyindi ibyara inyungu.


Share Button
Leave A Comment