Duterimbere Asbl i Nyagatare ngo yungukiye abakiliya ku gikorwa cya “warrantage”

Umuyobozi wa duterimbere/nyagatare asobanurainyungu za warrantage

Ubuyobozi bwa Banki ya Duterimbere Asbl, Ishami rya Nyagatare buratangaza ko bwungukiye abakiliya ku gikorwa cyo guha abaturage inguzanyo batanze umusaruro wabo ho ingwate kuri ubu bukaba buvuga ko bafite koperative z’abahinzi b’ibigori zose ndetse na benshi mu bahinzi bihingira ku giti cyabo bo mu Karere ka Nyagatare  hafi ya bose  nk’abakiliya ba Duterimbere.

Muri iki gikorwa kizwi ku izina rya warrantage, amakoperative y’abahinzi b’ibigori ba Nyagatare kimwe n’abahinzi bihingira ku giti cyabo babifashijwemo na Sosiyete y’Ishoramari mu bigori NYAMIG (Nyagatare Maize Investment Group) abaturage bahabwa inguzanyo batanze ibigori basaruyeho ingwate. Izo nguzanyo ngo bazihabwa mu byiciro hashingiwe ku gaciro ku musaruro nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa NYAMIG ndetse n’ubuyobozi bwa Duterimbere Asbl.

Umusaruro amakoperative y’abahinzi b’ibigori kimwe n’abandi bahinzi ngo bawushyikiriza Sosiyete ya NYAMIG ikawuhunika noneho mu gihe abaturage baba bategereje kugurisha iyi sosiyete ikabafasha kubona inguzanyo muri Duterimbere Asbl. Ku cyiciro cya mbere ngo Duterimbere ibaha inguzanyo ihwanye na 60% by’agaciro k’umusaruro wabo hanyuma 40% bakazayahabwa nyuma NYAMIG imaze kugurisha umusaruro yari ihunitse.

Mutabazi Stanslas, umwe mu bahinzi b’ibigori ukorana na Duterimbere mu gikorwa cya warrantage avuga ko ku nguzanyo ya mbere yahawe y’ibihumbi mana aninani atanze umusaruro we ho ingwate yashoboye kwiyubakira inzu nziza nini kandi iteye sima. Ati “Mbere nararaga mpekeranye n’abana none ubu mba mu nzu nziza ku buryo ntagira ipfunwe ryo kwakira abashyitsi.”

Mutabazi uvuga ko yasuwe kenshi n’abayobozi baje kureba uko yiteje imbere kubera igikorwa cya warrantage yavuze ko yasinyanye umuhigo na Minisitiri w’Ubuhinzi ko kuri uyu mwero umusaruro we azajya i Kigali akawutahanamo imodoka.

Stanislas Mutabazi umuhinzi wikorera asobanura inyungu yakuye muri warrantage

Umuyobozi wa Banki ya Duterimbere, Ishami rya Nyagatare, Bwana Rutabayiro Appolinaire avuga ko ubundi ibigo by’imali nk’amabanki ubundi bitinya guha abahinzi inguzanyo bivuga ko umusaruro w’ubunzi utakwizerwa kuko ibiciro kimwe n’ibihe by’ubuhinzi bihindagurika buri munsi kandi nyamara ngo nta kibazo kirimo. Yagize ati:“Hashize igihe kirenga imyaka ibiri dukorana n’abahinzi kuri ubu buryo kandi nta gihombo twigeze tubibonamo.” Ati “Ahubwo twungutse abakiliya benshi cyane.”  Yanavuze  kandi ko biteza imbere abahinzi dore ko ngo banabaka inyungu nkeya kuko ngo umuhinzi atanga inyungu y’ifaranga rimwe n’igice ku ijana (1.5%).

Asobanurira abashinzwe ubuhinzi mu turere twose tw’u Rwanda ubwo bari baje kwigira ku Karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ugushyingo, Bwana Rutabayiro yabasabye gukangurira abahinzi ndetse n’amabanki y’aho bakorera igikorwa cya warrantage kandi ngo baba batabishoboye bagahamagara Duterimbere, ishami rya Nyagatare ikabibafashamo.

Niyonzima Oswald

Share Button
Leave A Comment