Gakenke: Kugana Umurenge SACCO, iterambere ntiriba rikiri indoto

Mu myaka ibiri imaze ibayeho, SACCO y’umurenge wa Gakenke yatoje abaturage b’Umurenge wa Gakenke umuco wo kwizigamira mu minsi iri imbere bakazabasha kugura amatungo n’amasambu. Abanyamuryango b’inkwakuzi babonye inguzanyo zo kubateza imbere. Icyezere cyo kutabura amafaranga ni cyose kubera uruhare rwa Leta igaragaza mu gukurikiranira SACCO hafi.

Nyuma yo kubona ko abaturage batabasha kwizigamira no kubona inguzanyo uko bikwiye zo kwiteza imbere Leta y’u Rwanda yashyizeho ibigo by’imari biciriritse  bwo kuguriza no kuzigama ku rwego rw’imirenge bizwi ku izina ry’umurenge SACCO. Abaturage bagana SACCO y’Umurenge wa Gakenke yo mu Karere ka Gakenke bemeza ko umuco wo kwizigamira umaze kuba uwabo kandi ko kwiteza imbere bitakiri indoto.

Bwana Ntabamenyumunsi Phocas, umunyamuryango wa Kungahara Gakenke, SACCO y’umurenge wa Gakenke avuga ko kugana SACCO bimaze kumutoza umuco wo kwizigamira amafaranga akura mu kunyonga igare nubwo aba ari make. Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere azasaba inguzanyo yo kugura isambu y’amafaranga asaga ibihumbi magana atatu (300,000) dore ko amaze kwizigamira amafaranga  ibihumbi mirongo itanu (50,000) mu mezi atatu gusa. Bwana Phocas yemeza ko kwizigamira ari byiza kandi bizamuteza imbere. Yagize ati:” Amafaranga ni ibiryo bihiye. Kwibikira udufaranga duke duke biragora kuko murugo haboneka ibintu byinshi byo kudukoreshamo kandi iyo uyashyize mu mufuka arakubwira ati: “Nkuramo”. Ariko duke ubonye iyo utwizigamiye muri SACCO turiyongera tukaba twaguteza imbere mu mishinga yawe itandukanye cyangwa tukaba twakugoboka mu bihe bigoye.”

Madamu Uwamahoro Dativa, umugore ucyeye ku isura no ku myambaro akanyeye ibitenge by’amabara menshi higanjemo ubururu ni umwe mu banyamuryango ba Kungahara SACCO yahawe inguzanyo w’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000). Iyo nguzanyo yayishoye mu bucuruzi bw’ifu y’amamera none akaba amaze kwiteza imbere. Madamu Dativa avuga ko iyo nguzanyo imufasha kwibeshaho mu rugo rwe, kwishyura abahinzi batanu buri cyumweru kandi akaba ateganya kuzasigarana ibihumbi mirongo itanu (50,000) by’inyungu akurikije ko asigaje ukwezi kumwe ko kwishyura iyo nguzanyo.  Dativa akomeza avuga ko mu minsi iri imbere atenganya gusaba inguzanyo yisumbuyeho mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwe.

Bamwe mubataraba abanyamuryango b’umurenge SACCO bavuga ko bazi ibyiza bya SACCO kuko byabafasha kwizigamira bakaba bagura amatungo yabaha ifumbire n’isambu yo guhinga cyangwa  gukora ubworozi ariko bavuga ko imbogamizi ari amafaranga y’umugabane agera ku bihumbi bine na magana abiri (4,200) batabonera rimwe.

Abanyamuryango ba Kungahara Gakenke bavuga ko bafitiye icyizere SACCO yabo kubera imbaraga yatangiranye  mu kubateza imbere n’uburyo Leta izikurikiranira hafi  bakaba bafitiye Leta yabo icyizere cyose kuko itakwemera ko abaturage bayo babura amafaranga yabo.

SACCO y’Umurenge wa Gakenke yatangiye muri 2009, mu myaka ibiri ishize imaze kugeza kuri byinshi abaturage b’Umurenge wa Gakenke harimo kubaha inguzanyo zo kwiteza imbere no kubatoza umuco wo kuzigama.

NSHIMIYIMANA Leonard

 

Share Button
Leave A Comment