Gisagara: Abayobozi barashyira ingufu muri gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira SACCO


Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwatanze itegeko ryo kudakinga amazu yubakiwe abaturage bakuwe muri nyakatsi mu murenge wa Mamba kugirango batayajyamo batarajya muri SACCO.

Amwe muri ayo mazu yaruzuye asigaje gukingwa gusa ariko hasohotse itegeko rivuga ko atazashyirwaho imiryango n’abo bayubakiye batazayajyamo batabanje kujya mu mirenge sacco.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umudugudu wa Ramba mu murenge wa Mamba, aho ibi biri kubera, Kanombe Aphrodice, arasobanura ko kuba badakinga izi nzu ngo abazubakiwe bazijyemo ari itegeko ryavuye mu murenge rivuga ko bazajya bakingira abamaze kujya mu murenge sacco.

Abaturage ba Mamba bamaze kubakirwa baravuga ko nta bushobozi bwo kujya muri sacco bafite kuko ntacyo bafite bajyanamo.

Mukamazimpaka, umwe mu bari kubakirwa, aravuga ko kuba atajya mu murenge sacco atari uko atabishaka ahubwo ngo ni uko nta cyo afite cyatuma ajyamo. Aragira ati “iyo mba mfite ubushobozi sinari gutura muri nyakatsi kandi n’igikorwa kiza nk’icyo sinari kwanga kukitabira”.

Abaturage bose barasabwa kujya mu mashyirahamwe yo kubitsa no kuguriza kugira ngo bigishwe gucunga neza umutungo bafite kandi banamenye kuwubyaza umusaruro ugaragara.

Ubuyobozi bw’aka karere burasaba abaturage guhindura imyumvire kuko bizwi neza ko akenshi atari ikibazo cy’ubushobozi baba bafite ahubwo ari icy’imyumvire.

Umusaza utarashatse ko izina rye ryandikwa yatangaje ko atumva impamvu yo kujya muri ibyo byose kandi imyaka 68 amaze ntabyo arimo yarabayeho nta kibazo afite.

Abayobozi basobanura ko igihe cya kera atari cyo cy’ubu kandi ko ubuzima bw’ubu buhenze kurusha ubwa kera. Iyi ngo niyo mpamvu basaba abaturage kwishyira hamwe bakagirirana akamaro, bakiga kuzigama ndetse no kuguza muri za banki maze bagahanga imishinga ishobora kubafasha gutera imbere.

Clarisse Umuhire

 

Share Button
Leave A Comment