Hakorwa iki ngo Banki Lambert zicike burundu?


Kugira ngo dushobore kugira icyo twigezaho dukenera kenshi abatwunganira ari byo bituma tugera aho twifashisha inguzanyo ya banki bityo tugashobora gukora ibyo tutari kwishoboza mu gihe runaka.

Banki nkuru y’igihugu ntako itagira ngo ikangurire amabanki yandi gutanga inguzanyo ku bantu basanzwe. Mu rwego rwo gufasha amabanki guha inguzanyo abikorera ku giti cyabo ngo babashe kuzamura ubukungu bw’igihugu,  Banki Nkuru y’Igihugu yagabanije inyungu yakaga ayo mabanki inshuro ebyiri zose.

Mu mwaka ushize, imibare ihari igaragaza ko amafaranga yinjiye muri banki z’ubucuruzi guhera mu kwezi kwa Kamena kugeza mu Ukuboza yiyongereyeho 8,7%. Yavuye kuri miliyari 425, 4 akagera kuri miliyari 462,7.

N’ubwo bimeze bityo ariko, amabanki y’ubucuruzi yo impungenge ziracyari zose kuko badashaka gutanga inguzanyo nyinshi ngo hato batagwa mu gihombo mu gihe zitishyuwe neza. Bavuga ko badatanga inguzanyo zihagije kubera ko imishinga abakiriya bakora idatanga icyizere kandi ko abakiriya benshi bakunda kugaruka kwaka inguzanyo zo gutabara ayo bahawe mbere aba yaraguye mu gihombo.

Abaka inguzanyo nabo usanga ibibazo ari byose! Bamwe bakeneye amafaranga nta ngwate bafite, abandi bafite ingwate nta mushinga ugaragara bafite. Abafite umushinga ugaragara nta ngwate, ndetse hari nubwo usanga hari ababyujuje byose ariko bagatinda kubona amafaranga mu gihe bifuza. Ibi rero bituma abantu bihitiramo inzira ya bugufi buzwi ku izina rya Banki Lambert.

Banki Lambert ni uburyo abantu bishyiriyeho bifashisha bagurizanya amafranga, bakazahabwa inyungu kuri ayo mafaranga.Ubu buryo busaba inyungu nyinshi cyane birenze urugero kandi mu gihe gito. Hamwe usanga inyungu ku nguzanyo irenze 40% buri kwezi, ahandi ingwate irenze kure amafaranga agiye kugurizwa.

Iyo igihe cyo kwishura kigeze atarayabona, usanga habayeho amarira kuko nta mbabazi zibamo, ibyo watanzeho ingwate barabitwara, Babura na kimwe batwara bakakwica. Ubu buryo kandi ntabwo bwemewe n’amategeko.

Birakwiye ko amabanki yakoroshya cyane uburyo bwo gutanga inguzanyo, wenda bakaba bazashyiraho n’uburyo bwo kunganira abagize ikibazo cyihutirwa bityo umuntu uhuye n’ikibazo kihutirwa ntibirukire muri banki Lambert.

Clemence KEZA

 

Share Button
Leave A Comment