Kambutsa abantu mu bwato byatumye bakora ishyirahamwe

Bamwe bari gusoza abagenzi  mu bwato (Foto)

Abasare bo mu murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi  bambutsa abantu mu bwato babacishije ku mugezi uzwi ku izina rya “Rugezi” byabafashije gukora ishyirahamwe ryo kwizigamira.

Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2011 abasare  batangaje ko amafaranga  bakura muri uwo murimo yabafashije kwiteza imbere ndetse bakanabasha kujya mu ishyirahamwe.

Nteziryayo Eric n’umwe mubambutsa abantu baca muri Rugezi bava mu murenge wa Miyove berekeza mu murenge wa Nyankenke,no mu murenge wa Gatebe wo mu karere ka Burera.

Avuga ko gusoza ubwato byatumye babasha kwishyirashamwe bakabona amafaranga yo kugurizanya no kwizigamira.

Ubu ishyirahamwe ryabo ryitwa “twiteze imbere basare”

Uyu mugezi ukorwamo n’abasare barindwi bombi bakaba bemeza ko bakorera amafaranga agera mu gihimbi ku munsi kuko haca agenzi benshi bava mu mirenge bagana muyindi kurema amasoko ,umugenai umwe bamuca amafaranga ijana.

Amafaranga babona bavuga ko bazigama amafaranga maganatanu buri cyumweru kuri buri muntu ubu bakaba bamaze kubasha kwivana mubukene.

Bavuga ko bazakomeza gusoza abagenzi kuko biteze kuzahakura ubukire nibakomeza kwibumbira hamwe.

Mushimiramungu appolinaire  atangaza ko n’ubwo ako kazi kinjiza amafaranga atari make, abitabira kugakora bo baracyari bake, asanga ibyo bishobora kuba biterwa n’imbogamizi zitari nke abakora ako kazi bahura nazo.

Imbogamizi uwo musare asanga bahura nayo mu kazi kabo ni impanuka bahura nazo mu mugezi rwagati kubera umuhengeri (umuyaga) mwinshi ubamo ndetse hari n’ababa batinya ko bashobora guhura n’inyamaswa zikaba zabarya, kuko mu ri uyu mugezi habamo ibisimba biryana.

Ikindi ni uko benshi baba batazi koga ngo babe bakwirwanaho igihe habayeho kurohama mu mazi, bikabatera gutinya kwinjira muri uwo mwuga.

Indi mpungenge ni uko bagikoresha ubwato bw’ibiti butajyanye n’igihe, rimwe na rimwe ugasanga bwarashaje.

Ernestine musanabera

Share Button
Leave A Comment