Kwizigamira bituma umuntu akora imishinga ye.

Abaturage bo muri santere ya Gataka iherereye mu murenge wa Kagano mu karere ka nyamasheke baratangaza ko kwizigamira ari inkingi yo kugera ku iterambere kuko bibafasha gutegura imishinga neza ndetse bakabona n’uko bayishyira mu bikorwa.

Habimana Theonèste, umushoferi twasanze muri aka gasantere yaduhaye ubuhamya bw’uko iyo afite amafaranga mu mufuka we amupfira ubusa ngo kuko usanga atamenya uko yagiye cyangwa icyo yamaze. Yavuze  ko iyo afite amafaranga mu ntoki nta kamaro amugirira. Kuko yisanga yayakoreshje ibyo atateguye ngo ntamenye nigihe yashiriye. Ariko ngo iyo ayafite kuri banki niho abasha gukora umushinga ukajya mu buryo

Habimana akomeza avugako kwizigamira ari uburyo bwo kubika amafaranga kugirango azakugirire akamaro. Akaba agira inama abantu batagira aho babitsa amafaranga yabo ko bagana amabanki bakizigamira kugira ngo bacunge umutungo wabo neza.

Nyirandatwa Anysie ni umukobwa w’imyaka 23 utuye hafi ya santere ya gataka aho akora umwuga wo kudoda. Yavuze ko kugeza ubu ibyo amaze kugeraho byose abikesha kuba amaze imyaka ibiri gusa yizigamira mu murenge sacco wa Kagano. Yavuze ko iyo ubonye ibihumbi 10 ukaryamo nka bitatu andi ukayajyana kuri banki agera aho akagwira maze ukagera ku iterambere.

mubuhamya bwe, Yavuzeko yabanje guhinga, ibyo asaruye akabigurisha akajya yizigamira. Kubera iyo mpamvu ubu ngo yabashije kwiga kudodesha imashini ndetse abasha no kuyigurira. Hanyuma amafaranga akuye mu kudoda nabwo yakomeje kuzigama ku buryo ubu amaze kugura ihene enye ndetse akaba afite n’andi kuri konti ye muri banki.

Kubwe ngo yumva nta muntu ukwiye kutizigamira kuko ntawumenya uko ejo buzacya ameze. Ikindi ngo inama yatanga ni umuntu akwiye guteganya icyazamurengera ejo hazaza mu gihe agifite ubushobozi.

N’ubwo ariko bigaragara ko benshi mu baturage bamaze kumenya ibyiza byo kwizigamira hari bamwe bacyumva ko kwizigamira ari iby’abantu binjiza amafaranga menshi hakaba hagikenewe ubukangurambaga.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

Share Button
Leave A Comment