Kwizigamira ni intangiriro y iterambere ku mukozi

Ni ibintu bimenyerewe ko umukozi ageza ku itariki ya 15 yatangiye kuguza kugira ukwezi gushire. Ibigo by’imari n’amabanki na byo bikababa hafi bikabaha icyo bita  « Imanurambabura » dore ko benshi baba bazimanitse. Kuki biba cyane cyane ku bakozi ntibibe ku bikorera ? Iyo ucukumbuye usanga ikibazo ari ukwizigamira.

Kwizigamira ntibisaba  amafaranga menshi cyangwa umushahara w’ikirenga kuko nabagana amabanki basaba amafaranga yo gukemura utubazo tumwe na tumwe ukwezi kutararangira harimo n’abahembwa amafaranga menshi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubukungu byagaragaje ko imiryango yinjiza amafaranga menshi ku kwezi igira ibibazo byo kwizigamira kimwe n’imiryango yinjiza amafaranga makeya. Rero kuzigama ntaho bihuriye n’ingano y’umushahara.

Nk’uko umwanditsi Ric Edelman mu gitabo cye « Ordinary People, Extraordinary People » abivuga,  mu bushakashatsi yakoze byerekana ko Abanyamerika basanzwe bagera ku 5,000 bahindutse abaherwe bitewe no kwizigamira ku buryo buhoraho.

Ikigaragara cyo ni uko umuco wo kuzigama utaba mu bakozi benshi bakorera umushahara. Kugira ngo witeze imbere nk’umukozi w’umushahara ubusanzwe ugomba guca ukubiri no gushyira imbere kurya no kwiyitaho mbere yo kuzigama.

Havuga Rukundo Robert impuguke mu kugira inama ba rwiyemezamirimo avuga ko ubusanzwe umuntu agomba kubanza kuzigama mbere yo kurya no kwita ku mibereho ye. Akomeza avuga ko umuntu agomba kuzigama nibura guhera kuri 20% kuzamura by’ibyo yinjiza buri kwezi. Kugira ngo ubigereho ni urugamba ugomba kurwana uhereye bwa mbere na mbere kwizirika umukanda, ukigomwa agacupa ka buri munsi wenda ukakanywa kabiri mu cyumweru, umugati wa buri munsi nibura ukagera ku meza mu mpera z’icyumweru (Weekend) n’ibindi.

Yaguze ati : « Ku bakozi bazakubwira ko amafaranga atabikika kuko ngo ni ibiryo bihiye. Ese kuki abacuruzi bayabika ni uko amafaranga ari amabuye ?  Reka mbyemere birashoboka. Ariko ibigo by’imari n’amabanki byagufasha kugira ngo ubashe kubika ayo maziramufuka. Ubu amabanki yose yashyize uburyo umukozi yizigamira akoresheje umushahara aho ushobora kwigomwa amafaranga runaka ku mushahara wawe mu mezi make cyangwa myaka mikeya ukaba usezereye ubukode, kugenza amaguru, ubugaragu n’ibindi ».

Yasoje avuga ko ubwira uwumva atavunika. Ngoni aha buri wese gufata umwanzuro akibuza icyo ashobora kwiha ejo hazaza akizigamira nawe akaba abarirwa mu bakire mu gihe gitoya aho guhora avuga ngo sinshobora gupfa no gukira. Gukira birashoka ufashe iya mbere ukizigamira.


 

Share Button
Leave A Comment