Manyagiro – VUP irishyuza abaturage inguzanyo y amafaranga yabagurije


VIUP ni gahunda yashyiriweho abaturage batishoboye ibafasha kwivana mu bukene ngo babashe gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu ubu iri kwishyuza abagenerwabikorwa bayo amafaranga y’inguzanyo yabahaye bakaba baranze kuyishyura.

Rimwe mu ishyirahamwe ryahawe inguzanyo na VIUP

Nk’uko Ntakobisa Vincent ushinzwe gahunda yo gutanga inguzanyo muri VIUP mu murenge wa Manyagiro abitangaza, ngo bamwe mu bahawe inguzanyo ya VIUP banze kuyishyura ubu bakaba bari mu gikorwa cyo kwishyuza abanze kwishyura iyo nguzanyo.

Avuga ko mu mwaka wa 2011 VIUP yatanze inguzanyo ingana na miliyoni 164 zigahabwa amatsinda, ishyirahamwe rimwe ndetse n’umuntu ku giti cye.

Ibi rero hari aho wageraga ugasanga bamwe mu bahagarariye amatsinda bahise bigendera batabanje kwishyurira itsinda ryabo, ibyo bigatuma umuntu atabasha kumenya uko yishyuza abasigaye kubera ko baba basigaye mu gihirahiro cyo kutabona inyishyu mu gihe ubahagarariye yagiye.

Ntakobisa Vincent avuga ko ubu hari ingamba zirimo gushyirwaho kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo bahawe kuko bigaragara ko benshi muri bo bavuga ko badashoboye kwishyura ngo ni abakene.

Uburyo bwo kubishyuza bwatangiye gushyirwa mubikorwa kuko abari mu matsinda akora neza bazajya batanga amafaranga buri kwezi hakoreshejwe itegeko, abadashoboye kwishyura amafaranga bazajya bishyura bakoresheje imbaraga zabo bacukura amaterasi y’indinganire bakajyeza ubwo bakoze amaterasi afite agaciro k’amafaranga bagomba kwishyura.

Abagabo babiri bari bari aho bafite ikibazo cyo kutishyura batangaje ko nyuma yo kumenyeshwa ingamba zafashwe mu kwishyuza bagomba kuwishyura uko byagenda kose.

Rwanamiza Theresphore utuye mu kagari ka Remera avuga ko agiye gushakisha uburyo bwose bwo kwishyuramo kuko abona bizamubyarira ingaruka kandi bitaretse n’umuryango we.

Nawe yemera ko benshi batubahirije amasezerano bagiranye na VIUP mu kubaguriza inguzanyo yo gukoresha ngo bivane mu bukene kuko nyuma yo guhabwa amafaranga benshi bagiye bigendera abandi bagenda bitandukanya bituma intego yo kuva mu bukene itagerwaho neza.

Rucamumihigo JMV nawe atuye mu murenge wa Rusekera atangaza ko kutishyura ubuyobozi nabwo bwagizemo uburangare kubera ko benshi mu mashyirahamwe bajyendaga bageza ku ushinzwe VIUP mu murenge ibibazo baterwa n’ababahagarariye ntibihutire kubikemura ubu muri ibi bihe by’impera y’umwaka ugasanga niho bibutse kwishyuza inguzanyo batanze.

Avuga ko n’ubwo bakoresha amategeko abazabasha kwishyura ari bake ugereranyije n’abahawe inguzanyo kuko benshi muri bo barijyendeye gukorera mu bindi bice batavukamo.

Abona ikizere cyo kwishyura kizaturuka mu basigaye nabwo bakoresheje amaboko yabo bakora amaterasi y’indinganire kuko benshi nta mikoro yo kubona amafaranga yo kwishyura.

Nkurunziza Safari Eriphase uhagarariye VIUP mu murenge wa Manyagiro atangaza ko kuba gahunda yo kuguriza abaturage amafaranga ngo bikure mu bukene itaragezweho neza ngo nabo bishyure byatewe n’imyumvire y’abaturage.

Ati “benshi bumvaga ko aya mafaranga bayahawe ngo bayakoreshe bivane mu bukene ariko bamwe bakumvisha bagenzi babo ko ari ayo Reta yabageneye ngo babashe kugera ku iterambere, usanga rero iyo myumvire ya bamwe barayishyize mu bandi maze benshi ugasanga batitabiriye gukora neza no kwishyura inguzanyo bahawe.

Asanga n’ubwo ingamba zafashwe zo kwishyuza ayo mafaranga zizagerwaho kuko utazabasha kwishyura amafaranga azakora imirimo ingana n’ibyo agomba kwishyura.


Share Button
Leave A Comment