Ngoma: Umurenge SACCO uri guca umuco wokubika mu mahembe


Abayobozi b’ibigo byo kubitsa no kugiriza bizwi ku izina ry’umurenge SACCO  mu karere ka Ngoma baravuga ko ubu  abaturage barikugenda bitabira kubitsa muri ibi bigo kandi ko umutungo w’ibi bigo urimo kwiyongera.

Abayobozi  bibi bigo bavuga ko byegereye abaturage  cyane bityo igihe umuturage yabikije bimworohera no kujya kubikuza bitandukanye nuko ubundi amabanki yabaga abari kure maze bagahitamo kuyibikira mu mahembe y’inka nkuko benshi babagana babibabwira.

Nubwo ariko ngo ibintu bimeze neza, bamwe mu bakiriya babo bavuga ko  ibijyanye no gutanga inguzanyo hakirimo ikibazo cy’uko bahita basaba umuntu kuyishyura bitarenze amezi atandatu bityo bakaba babona ari igihe gito.

Murwanashyaka Vedaste ni umukiriya w’umurenge SACCO. Avuga ko mu kazi ke akora yihangiye akeneye kukagura ashora imari  nini ariko ngo ubwo yajyaga kwaka inguzanyo mu murenge SACCO yahuye n’ikibazo cy’uko bamubwiye ko batajya barenza amezi atandatu yo kwishyura. Ibi rero ngo akaba abona bitari kumworohera maze ahitamo kubireka.

Yagize ati “Kubona inguzanyo baratworohereza ugereranije n’ahandi ariko igihe basaba kuba wayishyuye ni gito cyane rwose. Barebe n’uburyo bakongera inguzanyo ibe yagera kuri miliyoni nk’ebyiri kuko bagitanga make”.

Umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe amakoperative, imirenge  SACCO nayo ibarizwamo, Furaha Yvette, yasubije ko  ibijyanye n’igihe cyo kwishyura biterwa n’umurenge SACCO uwo ari wo n’umutungo ufite.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Kudatanga inguzanyo nini ntago ari ukubyanga kuko umurenge SACCO ubereyeho kunguka ahubwo biterwa n’umutugo uba ufite kuko hari imirenge SACCO itanga ayo mafaranga avuga kandi akishyurwa mu gihe kigera k’umwaka”.

Abayobozi mu mirenge SACCO itandukanye yo mu karere ka Ngoma  bavuga ko umutungo ugenda wiyongera  ku buryo mu gihe gito hari aho usanga bigenda byikuba kabili kubera ababagana babitsa ari benshi ndetse  n’inguzanyo nazo ngo barazifata.

Jean Claude GAKWAYA

 

Share Button
Leave A Comment