Ngororero: Abaturage barasabwa kuzigama mu rwego rwo kwizamura mu iterambere


 

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba abaturage kwitabira kuzigama kuko bizabafasha mu kwizamura bagana ku iterambere. Ubuyobozi bw’ako karere bwo busanga uko bimeze kose abaturage badakwiye kuguma ku muco mubi wo kwigira abatindi ahubwo bakagira umuco wo kuzigama.

Ni muri urwo rwego amabanki yatangiye no kwegera aba baturage ngo abasobanurire ibyiza byo gukorana n’amabanki, aho mu minsi ishize banki y’ubucuruzi yitwa Fina Bank ishami ryayo rya Muhanga ryasuye abaturage bo mu murenge wa Kabaya, kuri santere y’ubucuruzi ihari bivugwa ko ari nayo ikomeye mu masantere yo muri aka karere.

Nubwo abaturage aba baturage bakomeje gukangurirwa umuco wo kuzigama no kugana ibigo by’imari, bamwe mu batuye akarere ka Ngororero bavuga ko batabona amafaranga ahagije ku buryo bayashyira mu ma banki.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Uwihoreye Patrick, yavuze ko nyuma y’imirimo myinshi kandi itanga ifaranga nk’ubuhinzi bw’icyayi n’ingano ikorwa n’Abanyakabaya, abaturage bakwiye kwibuka kwizigamira bityo bikabafasha kwizamura mu iterambere. Akomeza avuga ko kuba ibigo by’imari nk’amabanki byiyemeza kwiyegereza abaturage ari nk’umusanzu nyawo uzabafasha.

Murwanashyaka Innocent, umucungamutungo wa Fina Bank ishami rya Muhanga, yavuze ko kuba banki imaze kuba ubukombe muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba biri mu bituma begera abaturage ngo babagezeho gahunda nzima bari gutanga nko kubatuye icyaro babiyegereza ari nako babagezaho n’izo serivise harimo no gutanga inguzanyo z’imishinga itandukanye mu gihe cya vuba kandi byihuse.

Kanamugire Ingrid, umukozi wa banki ushinzwe guhuza banki n’abakiliya usobanura ko banki yiteguye gufungurira konti buri wese uyigannye. Iyi banki ngo ifite akarusho ko kudaca amafaranga yo gucunga konti, kukumenyesha amakuru ya konti yawe igihe cyose kuri telefoni cyangwa e-mail yawe ku buntu n’ibindi byinshi byishimirwa n’abakorana niyo banki.

Abaturage bagaragaza imbogamizi z’uko amashami y’iyi banki aba kure nk’i Musanze, Rubavu n’i Muhanga, bakaba babona ubona bazajya bagorwa n’ingendo, baboneraho gusaba ko abashaka gukorana nabo babegera i Kabaya.


Share Button
Leave A Comment