Ngororero: Icungwa nabi ry’umutungo wa Sacco Hindiro ntirivugwaho rumwe

Bamwe mu bakozi ba Banki nkuru y’u Rwanda bafatanyije n’abagenzuzi b’akarere ka Ngororero hamwe n’ushinzwe guteza imbere amakoperative muri ako karere baherutse kugenzura umurenge SACCO Hindiro wo mu karere ka Ngororero bemeza ko umutungo w’iyi SACCO ucungwa nabi kuko hari amafaranga yakoreshejwe ku buryo butumvikana nk’uko byatangajwe mu nama njyanama y’akarere ka Ngororero yateranye tariki ya 11 Ugushyingo 2011

Ubuyobozi bwa SACCO Hindiro bwo buvuga ko umutungo w’iyo Coperative ucungwa neza kuko ifaranga ryose risohoka riba rifite icyo rigiye gukoreshwa kandi gikenewe.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya sacco Hindiro, Yussuf Habineza, avuga ko amafaranga asohoka ari ayo guhemba abakozi angina na 500.000 ku kwezi, andi yasohotse ni 2400.000 yaguzwe mudasobwa yo gukoresha nkuko banki nkuru y’igihugu yari yarabibasabye ndetse n’ikibanza cyo kubakamo inzu yo gukoreramo.

Bwana Hindiro avuga ko igenzura ryakozwe ryari rigamije kwirukanisha abakozi bamwe na bamwe kuko batemerera abayobozi b’inzego zibanze gukoresha amafaranga ya sacco uko bishakiye.

Yagize ati “aba bagenzuzi ba banki nkuru y’igihugu biragaragara ko bafite abantu babari inyuma bababwira ibitari ukuri kubera inyungu zabo kuko twe nta kibazo dufite muri sacco. Twe tubona ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Hindiro ubitera kuko tutemera ko bashyira ibiganza byabo mu mafaranga ya rubanda. Amaze n’iminsi azana abapolisi n’abasirikare hano muri sacco ngo baje kureba ibibazo bihari kandi ntabyo”.

Umukozi ushinzwe ibyamakoperative mu karere ka Ngororero, Nyirangirimana Sperata, avuga ko hari imicungire mibi y’iyo sacco nkuko abagenzuzi babibonye. Avuga ko amafaranga yaguzwe mudasobwa n’ikibanza basanze bidakwiranye akaba ari naho bashingira bavuga ko umutungo ucungwa nabi. Ibindi Nyirangirimana avuga ko byagaragayemo amakosa harimo kudasinyisha ordre de mission ndetse n’ibindi bikorwa bito bito sacco ikora.

Umurenge sacco Hindiro watangiye mu mwaka wa 2009 utangirana n’abanyamuryango 3024. Ufite imari shingiro ya miliyono zirindwi. Buri munyamuryango atanga umugabane shingiro ungana n’amafaranga ibihumbi bitanu. Ubu iyi sacco imaze kugera ku kuri miliyoni umunani z’imari shingiro na miliyoni mirongo itatu n’enye z’ubwizigame ndetse na miliyoni eshatu z’inyungu akomoka ku nguzanyo.

Sacco Hindiro  imaze kugira abanyamuryango 3800 bangana na 25% by’abaturage bose batuye umurenge wa Hindiro.

Ernest Kalinganire

 

Share Button
Leave A Comment