Ngororero: SACCO Gatumba igiye kubaka inzu yayo


Abanyamuryango ba koperative Sacco Gatumba baratangaza ko biteguye kugira uruhare mu kubaka inzu yabo iyi sacco izakoreramo ariko bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwumvikanyweho bwo gutanga imisanzu.

 

Abanyamuryango bahise batanga imisanzu

Ubuyobozi bw’iyi koperative bukavuga ko nta ngingimira zakabonetse ku banyamuryango kuko imisanzu iziyongera ku migabane yabo kandi izakomeza kubabyarira inyungu.

Ubwo abo banyamuryango bakoraga inama isoza umwaka wa koperative Sacco Umusingi ya Gatumba, tariki 03/12/2011, abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye n’ibibazo byafatirwa imyanzuro kugirango iyi sacco itere imbere.

Ikibazo cy’inyubako cyatanzwe ho ibyifuzo maze abanyamuryango basaba ko amafaranga bazatanga bayatanga mu byiciro kuko kuyabonera rimwe bibagora kandi atari yarateganyijwe. Abanyamuryango bagaragaje ikibazo ko batumva ukuntu amafaranga bazaba batanze azunguka maze umucungamari wa Sacco Umusingi abasobanurira ibyiza byo kuba umunyamuryango kandi abizeza ko amafaranga yabo azacungwa neza.

Ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa na Sacco Umusingi, umwaka utaha,iragera kuri miliyoni 44, harimo izisaga 20 zizakoreshwa mu kubaka inzu. Iyi nzu itegenyijwe kuzaba yarangiye bitarenze umwaka utaha ariko kuko abanyamuryango batabona imisanzu ako kanya hazitabazwa andi mabanki afite ubushobozi yishingire kubaka iyi nzu abanyamuryango bishyure buhoro buhoro.

Ernest Kalinganire

 

Share Button
Leave A Comment