Nyamagabe : Mu murenge wa Gasaka 25% bamaze kwizigamira mu murenge SACCO

Minisitiri Dr. Gatare Ignace

Umuhuzabikorwa w’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko abaturage abaturage 25% bo mu murenge ayobora bamaze kwitabira gahunda yo kuzigama.

Ibi yabitangaje ubwo hafungurwa sacco y’ikitegererezo muri aka karere y’itwa Ingenzi Sacco mu murenge wa Gasaka.

Ubwo yatangizaga uyu muhango, minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga muri peresidansi, Dr. Gatare Ignace, yashishikarije abatuye aka karere kurangwa n’ umuco wo kwizigamira, ngo kuko nta kuntu bazihesha agaciro bakirangwa n’ ubukene.

Gatare avuga ko impamvu leta yashyizeho Sacco kubera ko umubare wabizigamiraga wari moto. Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu mwaka wa 2008 bwagaragaje ko 21% by’ Abanyarwanda aribo bashoboraga kwizigamira mu ma banki.

Abatuye umurenge wa Gasaka bavuga ko bamaze kumenya agaciro ko kwizigamira nyuma y’ aho babikanguriwe n’ abayobozi. Kuri bo ngo ubu kirazira kwibikaho amafaranga kuko batangiye kwiteza imbere biturutse k’umuco wo kwizigamira.

Mugabo Damien, umuyobozi mukuru w’ ikigo k’ igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) avuga ko hatangijwe icyumweru cyahariwe umurenge Sacco, mu rwego rwo gushyira ingufu mu gukangurira Abanyarwanda kwizigamira no kwitabira gahunda y’umurenge SACCO.

Icyumweru cy’umurenge SACCO cyatangiriye mu  murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi ku itarika ya 31/10/2011. Biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 5/11/2011.

Iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti “kuzigma, imbarutso y’iterambere rirambye. Twizigamire muri Sacco yacu, twiteze imbere.”

Eric Muvara

Share Button
Leave A Comment