Nyanza: Abacuruzi b inyongeramusaruro barasabwa kugira imyitwarire irimo ubunyangamugayo.


Kuva tariki 19 kugeza 23 Ukuboza 2011 muri Heritage Hotel mu karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo hatangiye amahugurwa y’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu kuba ba Rwiyemezamirimo no gutegura imishinga kugira ngo babashe kubona inguzanyo mu ma Banki.

 

Bose hamwe ni 11 bakaba bacururiza inyongeramusaruro mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza. Atangiza ayo mahugurwa Aime Emmanuel NIYOMUSABYE, umukozi w’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza yasabye abayitabiriye kugira imyitwarire irimo ubunyangamugayo. Yagize ati “ Niba mwiyemeje kuba ba Rwiyemezamirimo mugomba kuba inyangamugayo”.

Yakomeje avuga ko kuba Rwiyermezamirimo utari inyangamugayo ari ikibazo kitoroshye. Ngo kuko atsindira isoko ariko bikarangira atubahirije amasezerano yiyemereye. Ati “ Muri mwe ntihakagire abamera batyo”.

Aime Emmanuel, umukozi wa PSF mu karere ka Nyanza.

Aime Emmanuel NIYOMUSABYE avuga kandi ko mu myitwarire igomba kuranga ba Rwiyemezamirimo harimo kwirinda gusesagura amafaranga y’isoko ryatsindiwe.

Mu gihe cy’iminsi itanu bazamara muri ayo mahugurwa bazigishwa ku gucunga no gutegura imishinga yizwe neza kugira ngo ishobore guhabwa  inguzanyo n’amabanki nk’uko umukozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyanza abivuga.

Biteguye gutinyuka kwaka inguzanyo muri Banki

Mbere y’uko imishinga yabo igezwa muri banki izajya ibanza gukosorwa n’impuguke mu gutegura imishinga y’urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo ndetse na nyuma yo kubona inguzanyo ikomeze gukurikirana imikorere yabo. Icyo ibyo bigamije ngo ni ukugira ngo hatagira uzayikoresha mu byo itagenewe.

Twagira Ewuteri umwe mu bitabiriye amahugurwa akaba afite iduka ricururizwamo  inyongeramusaruro mu murenge wa Busasama mu karere ka Nyanza avuga ko yiteguye gutinyuka kwaka inguzanyo muri Banki ngo kuko gutinya yabiterwaga n’ubumenyi buke mu gutegura imishinga yaka inguzanyo muri Banki.

 

Ayo mahugurwa yateguwe na IFDC (International Fertilizer development center) ku bufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza.


 

Share Button
Leave A Comment