Nyanza: BK igiye gufungura ishami rishya muri Nyanza

Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage servisi zo kubitsa no kubikuza, Banki ya Kigali (BK) igiye gufungura ishami ryayo mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Imirimo yo gutunganya inyubako y’aho Banki ya Kigali izakorera yatangiye gukorwa kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’ugushyingo 2011, ubu igeze ku musozo. Abaturage twavuganye tariki ya 2 Ukuboza 2011 bavuga ko uko imirimo yo gutunganya aho izakorera igenda igana ku musozo bigenda birushaho kubashimisha.

Inyubako BK igiye gukoreramo mu karere ka Nyanza. Foto: Jean Pierre

Impamvu nta yindi ngo n’uko bakoraga urugendo rurerure bajya kubitsa no kubikuriza kure ahari amashami ya BK nka Huye, Ruhango Muhanga n’ahandi.

Bamwe mubo twaganiriye bagize bati ”Kubona servisi muri BK byaturushyaga kuko nta shami ryayo yari ifite mu karere ka Nyanza, aho wasangaga tujya kuyishakira ahandi cyangwa tugatuma abajya aho  ifite amashami”.  Bakomeza bavuga ko nk’iyo bashakaga amafaranga make byababeraga igihombo kuko amenshi yatwarwaga n’ingendo.

Bavuga kandi ko rimwe na rimwe hari ubwo batumaga abajyayo bagasigara bafite impungenge z’uko uwo batumye ashobora kubakorera ubuhemu ntayabazanire yose cyangwa se akayifunga, ugasanga bishobora gutera kutumvika mubavandimwe cyangwa inshuti kuko amafaranga akenshi ateranya abantu.

Ngo bitewe kandi na bimwe mu bigo byari bifite konti yabyo muri BK byabarushyaga cyane kujya kubyishyurira i Butare n’ahandi, aho wasangaga hagenda amafaranga menshi mu ngendo aruta kure ayo ugiye kwishyura.

Usibye kubitsa no kubikuza muri BK abanyamuryango bayo bo mu karere ka Nyanza banavuga ko bizaborohera kuyisabamo inguzanyo zibafasha kwiteza imbere. BK ishami rya Nyanza rizaba riherereye mu nyubako y’isanduku y’ubwiteganyirize  bw’abakozi y’u Rwanda( CSR)  ifite mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Share Button
Leave A Comment