Nyarubaka: Bamwe mu bagore bo mu cyaro ntibakorana n amabanki


Abagore batuye mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi biyemeje kujya bakusanya amafaranga make buri kwezi bakayaguriza umwe muri bo mu rwego rwo gufashanya mu gukemura ibibazo bitobito bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi ariko ngo ntibarashobora gukorana n’amabanki.

Mu myaka igera kuri 14 bamaze bahana amafaranga gutyo, bose bavuga ko amafaranga bagurizanya abagirira akamaro, haba ku bafite abagabo no kubatabafite. Nubwo ubu buryo bubafasha kwikemurira ibibazo ariko aba bagore bavuga ko bakiri mu cyiciro cy’abakene.

Nyiraturikunkiko Jeanne, umuyobozi w’itsinda rimwe ririmo abagore 35, avuga ko bakiri abakene bakaba batanga amafaranga make cyane ku buryo atavamo ikintu gifatika (nk’ihene), akaba ari nayo mpamvu bahita bayatanga ako kanya batiriwe bayabika, kandi ngo nta ngwate babona ngo bakorane n’amabanki.

Iyo urebye usanga buri kwezi ugurijwe ahabwa amafaranga atarenga 8750, kuko buri muntu atanga amafaranga 250 ku kwezi. Ngo bagerageje kuyongera cyangwa kujya batanga nkayo mu cyumweru ariko byarabananiye.  Bavuga ko bazi ibyiza byo gukorana na banki ariko bakongeraho ko icyo bakeneye cyane ari inguzanyo kandi bakaba batabona ingwate batanga ngo bayibone.

Abo bagore bavuga ko ubwo batangiraga icyo gikorwa bari mu bihe by’ubukene bukabije, bamwe ari abapfakazi, abandi imiryango yabo yarabuze cyangwa yarapfuye kubera intambara na Jenoside yo muri 1994 yabaye mu Rwanda.

Bavuga ko batareka iyi gahunda yo guhana amafaranga kuko bituma bahura bakaganira, kandi buri wese akaba aba agomba kwizanira ayo mafaranga kugirango hatagira uhabura.

Ubwo nabasangaga mu gashyamba aho bateranira, 15 ku bagore 20 bari bamaze kuhagera ntibarishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, uyu nawo bikaba bimaze kumenyerwa ko utawibonera aba ari umukene.


 

Share Button
Leave A Comment