Nyaruguru: Abaturage bamaze kumenya akamaro ko kwizigamira

nyuma yaho bamwe mubaturage bo mu karere ka nyaruguru byumwihariko abo mumurenge wa Rusenge ngo batajyaga bitabira gahunda yo kwizigamira aho wasangaga benshi muri bo amafaranga yabo bayibikaho, bityo hakaba igihe bahuye n’ingaruka zitandukanye nko kuba  ayo mafaranga yakwibwa ubu noneho bafashe icymezo cyo kugana amabanki.

Aba baturage bavuze ko uretse kuba barabashije kumenya ko amafaranga yabo igihe bayashyize muri banki baba bizeye umutekano wabo, kurundi ruhande ngo hari inyungu nyinshi  babona mukwizigamira nko kuba bashobora kubona inguzanyo bityo zikabafasha mu kwiteza imbere mu miryango yabo.

Kanamugire Francois ni umwe mu baturage bashoboye kwizigamira muri SACCO INOZAMIHIGO yo mu murenge wa Rusenge, Avuga ko mbere Atari azi  akamaro k’ubwizigamire, ariko kugeza ubu aho amariye gushyira amafaranga ye muri iki kigo cyo kubitsa no kugurizanya ngo ubu amaze kugera kuri byinshi abikesha inguzanyo yahawe. Yagize ati” uretse kuba amafaranga ya’umuntu afite umutekano iyo yayabikije, kurundi ruhande biranagufasha mu kwiteza imbere, Dore ko ubu nyuma yaho nizigamiye muri SACCO y’umurenge wacu bampaye inguzanyo none ubu maze kugera kuri byinshi.”

Naho Nyirasafari Claudine nawe witabiriye iyi gahunda yo kubitsa amafaranga ye nyuma yo kubikangurirwa ngo asanga hari icyo amaze kugeraho   kuva yatangira kujyana amafaranga ye muri banki, avugako ubu rwose bimworohera kubonera amafaranga y’ishuri abana be kuko iyo byamushobeye yifashisha banki ikamuha inguzanyo akazishyura buhoro buhoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana HABITEGEKO François yashimye Leta y’u Rwanda gahunda nziza yo kuzigama yashyiriyeho abaturage by’umwihariko ashimira Perezida wa Repubulika kuri gahunda nziza y’iterambere ryihuse yashyiriyeho Akarere ka Nyaruguru, ku buryo ubu abaturage bari gutera imbere ku buryo bugaragara bityo bakabasha kugana ibigo by’imari.

 

Ferdinand Muneza

 

 

 

Share Button
Leave A Comment