Rusizi : Ku mu nsi ukurikira Noheli abashatse serivisi zamabanki ntibazibonye


Mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi kuwa mbere tariki ya 26 amabanki yaba aya leta cyangwa ayigenga ntiyakoze uretse Agaseke Bank. Nyamara bamwe mu bakirya bari bagiye baza ku biro by’ayo mabanki gushaka serivisi zitangwa nayo bagasanga ibiro bifunze abarinda umutekano bakabasobanurira ko banki zidakora.

Mu ma saha ya saa yine z’igitondo ku biro bya banki y’ubucuruzi y’abanya Kenya (KCB) hari umugore wahaje avuga ko ababaye kubera ko atabonye amafaranga kandi yaje avuye kure yizeye kubona amafaranga kuko atiyumvishaga ko banki zaba zitakoze.

Uwingabire utuye mu Bugarama agira ati : « Ndababaye kubona ntabonye amafaranga kandi mvuye kure mu Bugarama. Amabanki burya ni nko kwa muganga ntiyakagombye gufunga. Hakagombye kubaho ko abakozi bamwe bajya mu kiruhuko abandi bakabasimbura ariko umuntu ntaze ngo abure amafaranga. Ubu gahunda zanjye zirapfuye nagombaga gukora nifashishije amafaranga nari nje gushaka. »

Mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa amabanki akorera mu mujyi wa Kamembe ari yo BK, KCB, FINABANK, BPR, BCR, COGEBANK, BNR, na ECOBANK  aho akorera hari hafunze.

Ku buryo bwo kubikuza amafaranga hifashishijwe ikarita (ATM) bitagombera umukozi hari hamwe ubu buryo bwakoraga ahandi bukaba bwari bwahuye n’ikibazo cy’imikorere y’imashini ibikora (connexion) hakaba hari na banki zidafite ubu buryo.


 

Share Button
Leave A Comment