SACCO Rugero imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyoni 26

SACCO Rugero iri mu murenge ni imwe mu mirenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe. Ifite abanyamuryango barenga 2200. Imaze kugira umutungo ungana na miliyoni 95. Muri izo miriyoni imaze gutanga mo inguzanyo zirenga miriyoni 26.

Umuyobozi ushinzwe inguzayo wa SACCO Rugero, Antoine Iyamuremye, abivuga ko ubwo iyi sacco yatangiraga mu mwaka w’2009 bari bagamije kubika no kuguriza abanyamuryango mu rwego rwo kubakura mu bukene.

Abayobozi b’iyi sacco kandi bemeza ko bamaze gutera imbere. Jean Baptiste Bisangabagabo ni umubitsi wayo. Yagize ati “Iyo ikigo kigeze aho gitanga inguzanyo biba bigaragara ko bigenda”.

Umunyamuryango yemerewe guhabwa inguzanyo amaze amezi atatu aba muri Sacco Rugero. Agomba kandi kuba yujuje imyaka 21 y’amavuko.

Kugeza ubu sacco rugero imaze guha inguzanyo abanyamuryango bagera ku 102 barimo abacuruzi, ababyeyi baba bashaka kurihira abana amafaranga y’ishuri, ubuhinzi, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Yemeza ko abanyamuryango bishyura mu buryo bwiza bityo ko umwaka utaha bazaguriza abanyamuryango benshi.

Jean de Dieu Habyarimana ni umwe mu bo sacco Rugero bagurijwe amafaranga. Avuga ko bamugurije amafaranga 300.000 yamufashije kugura  ikibanza kandi yarangije kuyishyura. Mu minsi iri imbere arateganya kuguza ayandi menshi.

Umurenge sacco ni imwe mu mabanki yo kubitsa no kuguriza watangijwe na gahunda ya Leta mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage bizigamira kandi baniguriza.

Grégoire KAGENZI

 

Share Button
Leave A Comment