Sacco y abahinzi b icyayi igamije iterambere ku banyamuryango bayo

Ikigo  cy’imari giciriritse cyo kubitsa no kuguriza cy’abahinzi b’icyayi bo mu gishanga cya cyohoha na Rukeri kigamije iterambere ry’abanyamuryango bacyo. Ibyo byatangajwe n’umucungamari w’iyo Sacco mu kiganiro twagiranye tariki ya 20/12/2012.

Rushigajiki Cyprien, umucungamari wa C.S.T.C.R. Sacco atangaza ko ikigo ayobora kigamije guteza imbere imibereho y’abahinzi b’icyayi ibaha inguzanyo zitandukanye.  Mu nguzanyo baha abanyamuryango harimo izigendanye na mitiweli n’izo kwikenura.

Nk’uko akomeza abivuga, batanze inguzanyo igera kuri miliyoni  50 ku banyamuryango basaga magana arindwi.

Ayo makuru yemezwa kandi n’abanyamuryango b’iyo Sacco twasanze ku cyicaro cy’aho iyo Sacco ikorera bari mu nzira yo gusaba inguzanyo.

Umwe muri bo ni Kamugisha Innocent, umuhinzi w’icyayi mu gishanga cya Cyohoha na Rukeri avuga ko yasabye inguzanyo y’ibihumbi 80 none yarangije kuyishyura. Akomeza avuga ko Sacco y’abahinzi b’icyayi ibaguriza amafaranga agera ku bihumbi 200 agomba kwishyurwa mu gihe cy’umwaka. Izo nguzanyo zibafasha guca nyakatsi no kwishyurira abana amafaranga y’ishuri.

Iyo sacco kandi yatanze inguzanyo zo kwishyura mitiweli ku banyamuryango basaga 2100 muri uyu mwaka. Abahinzi b’icyayi bishyura buhoro buhoro ku musaruro w’icyayi kugeza igihe ashizemo.

Ikigo giciriritse cy’imari cyo kuzigama no kuguriza cyatangiye muri 2005 kikaba gifite abanyamuryango barenze 6,500.


 

Share Button
Leave A Comment