SACCO y umurenge wa Gacurabwenge irakangurira amakoperative kwaka inguzanyo z imishinga yabo


Ubwo yasuraga, Koperative y’abamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi COCTAMOKA, perezida wa Koperative yo kubitsa no kuguriza, SACCO Gacurabwenge, Muhayimana Come, yasabye abamotari kubagana maze bagafatanya kubyaza amafaranga yabo umusaruro.

Abo bamotari babwiwe ko nibafungura konti muri SACCO, Koperative ishobora kwishingira abanyamuryango bayo kugirango bashobore kubona inguzanyo. Yababwiye ko muri SACCO harimo amafaranga yo gufasha imishinga iciriritse mu rwego rwo guteza abaturage imbere.

Umwe mu bamotari bagaragaje ko batanze kwaka inguzanyo ariko ko batakoroherwa no kubona umubare w’amafaranga ugomba kuba kuri konti kugirango bake inguzanyo dore ko ari itegeko rya Banki Nkuru y’Igihugu rivuga ko uwaka inguzanyo mu kigo cy’imari icyo ari cyo cyose agomba kuba afite byibura 20% by’inguzanyo akeneye.

Perezida wa SACCO yamusobanuriye ko baramutse babyize neza muri Koperative yabo, wenda Koperative yajya ibashakira ½ cy’ubwizigame busabwa nabo bakishakira ikindi.

Agronome w’Umurenge wa Gacurabwenge akaba ari nawe ureberera amakoperative akorera mu murenge wa Gacurabwenge, we yatangaje ko kuva SACCO itangiye gukorera mu murenge, imaze guha inguzanyo imishinga myinshi. Abamotari nk’abantu bakora igikorwa kigaragara rero ngo nabo SACCO ntiyabura kubafasha kwiteza imbere.

Habimana Innocent, ushinzwe Amakoperative mu Karere  Kamonyi atangaza ko SACCO zo mu mirenge yose ya Kamonyi ziteguye kwakira imishinga y’amakoperative bakabaha inguzanyo zo kubateza imbere.

 

Marie Josee Uwiringira

 

Share Button
Leave A Comment