Shyara: Abagore bibumbira mu bimina kugirango babashe kwiteza imbere


Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis asura abagore mu bimina

Abagore bo mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera baratangaza ko bibumbira mu bimina kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Muri iyo gahunda y’ibimina, abaturage bakennye bishyira hamwe mu matsinda bakagenda batanga amafaranga make asagutse ku yo bakorera mu mirimo itandukanye.

Babifashijwemo n’umuryango “Care International”, babanza guhugurwa ku mikorere y’amatsinda, bagatangira kuzigama, kugobokana no kugurizanya nyuma hakazabaho igihe cyo kugabana inyungu ari byo bise kurasa ku intego.

Ingabire Marie Grace utuye mu kagari ka Nziranziza avuga ko atarajya mu matsinda yo kugurizanya atagiraga inzu none ngo yamaze kubona inzu ye kandi afite n’ubwizigame bwamugoboka mu gihe ahuye n’ikibazo.

Ingabire avuga ko atarajya muri aya matsinda yo kubitsa no kugurizanya yari umukene akodesha inzu y’amafaranga ibihumbi kabiri ku kwezi. Abayobozi mu kagari baje gukangurira abakene kwishyira hamwe ngo bafashanye. Bagiye mu itsinda bababwira ko bagomba kujya bazigama kimwe cya 2 cy’ayo bakoreraga.

Ingabire yagize ati “mfatanyije n’umugabo wanjye maze kwibonera inzu no kuyitera umucanga, nubatse n’igikoni, mbega ndabona ko ibintu bigenda neza”.

Uretse Ingabire wamaze kwibonera inzu, hari abaguze amatungo magufi n’amaremare, abivanye muri nyakatsi, abaguze amagare, amaradiyo na za telefoni zigendanwa.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, nyuma yo kumva ingamba z’abo baturage n’ibyo bamaze kugeraho, yavuze ko ibi bimina bizasakazwa mu mirenge yose hakazamurwa ubwizigame bwabo kandi bagafashwa kubona inguzanyo itubutse.

Magingo aya, abari mu bimina muri uwo murenge wa Shyara ni 5.929. Bibumbiye mu matsinda 198 kandi 70% byabo ni abagore. Bafite ubwizigame bw’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 60, kandi amatsinda 87 yamaze kurasa ku ntego, akaba yishimira ibyiza byo kwizigamira mu bimina.


 

Share Button
Leave A Comment