Umuntu ashobora gutanga ingwate imwe mu mabanki atandukanye- Asiimwe.


Umuntu afite uburenganzira bwo gutanga ingwate imwe mu gihe irusha agaciro amafaranga bamuhaye aho yayigwatirirje mbere. Ibi umukozi ushinzwe amategeko muri minisiteri y’ubucuruzi Asiimwe Susan yabitangarije abahagarariye abacuruzi, amakoperative ndetse n’abanyabugeni bari bitabiriye amahugurwa ku mategeko agenga ubucuruzi ndetse n’ingwate.

Asiimwe avuga ko ibi babihereye ko mu Rwanda hari amabanki menshi umuturage akaba agomba gukorana na banki imunogeye aho guhora bizingiye kuri zimwe. Kubwe ngo mu gihe umuntu akeneye indi nguzanyo kandi ingwate ye igifite agaciro ngo ntacyamubuza kuyitanga ahandi bakamuha amafaranga. Gusa yongeraho ko bisaba kuba yarayandikishije ku mwanditsi mukuru.

Ibi kandi ngo bizatuma amabanki nayo aharanira gutanga serivisi nziza kugira ngo zikurure abakiriya. Kumenyesha abaturage uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko ngo ni ngombwa kugira ngo nabyo bigire agaciro kabyo.

“Ntabwo abaturage barabimenya neza kuko hashize imyaka ibiri gusa tubibakangurira. Ibi tubikora ngo niba twarashyizeho itegeko ryiza, rijye no mu bikorwa,” Asiimwe.

Abacuruzi twaganiriye bamwe batangaje ko batari bazi ko bishoboka gutanga ingwate imwe ahantu habiri. Ngo bari bazi ko iyo utanze ingwate ahantu hamwe biba birangiye. Gusa na none ngo ntibazi ko amabanki nayo yamaze kubyumva ku buryo bitazabateza ikibazo nk’uko Bagaragaza Jean Baptiste uhagarariye abacuruzi muri Kagano yabivuze.

Aha Asiimwe akaba yavuze ko ibi bamaze kubiganiraho n’amabanki atandukanye kandi ko bagikomeje gukora ubuvugizi aho byagaragara hose.


 

Share Button
Leave A Comment