Umurenge SACCO Rutunga urateganya ko mu 2013 uzaba wihembera abakozi bawo

Umurenge SACCO Rutunga, umurenge watoranyijwe nk’indashyikirwa mu karere ka Gasabo, urateganya ko guhera mu mwaka wa 2013 uzaba utagikeneye abaterankunga bo kuyihembera abakozi.

Umurenge SACCO Rutunga ni umwe mu mirenge yifashe neza mu gihugu hose yatoranyijwe kuberaho igikorwa cyo gutaha amakoperative y’imirenge SACCO, igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri mu gihugu cyose.

SACCO Rutunga iri mu murenge uri mu karere kagize umujyi wa Kigali ariko ukaba ukibarirwa mu gice cy’icyaro. Ubu ifite miliyoni 89 kandi igiye kwiyubakira inzu yo gukoreramo ya miliyoni 17.

Umuyobozi w’Umurenge SACCO Rutunga, Anastase Gatete, yagize ati: “Tugiye kwiyubakira ibiro, ndetse dufite n’imishinga twatangiye izajya itwinjiriza amafaranga tugashobora kwifasha natwe.”

Yizera ko inkunga bakuraga mu kigega RCA y’amafaranga yo guhemba abakozi batazongera kuyikenera mu 2013 kuko bazaba bashoboye kwikoresha.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Claude Munara, yabasabye no kuzifashisha ibikorwa bitandukanye nk’umuganda kugira ngo intego yo kurangiza iyi nyubako mu gihe cy’amezi ane ibe yagezweho.

Mu muhango wo gutaha SACCO Rutunga, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Mary Baine, yabibukije ko kugira ngo iterambere rigerweho mu Rwanda, hasabwa uruhare rwa buri umwe mu bikorwa biriganishaho. Ati: “Nta terambere ryagerwaho abantu benshi batabifitemo uruhare.”

Yashishikarije abanyamuryango ba SACCCO kujya bishyurira ku gihe kugirango abandi banyamuryango nabo babashe kubona inguzanyo.

Ku rwego rw’akarere ka Gasabo, imibare igaragaza ko amafaranga ya za SACCO zose uko ari 15 zigize aka karere ari ku makonti agera kuri 864.910.785, n’imyenda igera kuri 109.460.720;  umutungo wa za SACCO zose muri Gasabo ungana na miliyoni 907.220.648.

Umurenge sacco wa Rutunga ufite imboganizi zo kugera ku ntego zayo kubera ibibazo bitandukanye nko kutagira umuriro w’amashanyarazi ndetse n’umuhanda.

Emmanuel Hitimana

Share Button
Leave A Comment