Umurenge sacco uzabafasha guterimbere

Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo barahamya ko kujya mu ishyirahamwe ryo ku bitsa no kuguriza Umurenge sacco bizabafasha guterimbere mu minsi iri imbere.

Uyu murenge sacco wa Kibirizi wafunguwe ku mugaragaro na minisitiri w’umutekano, Bwana MUSSA Fazil HARELIMANA, tariki ya 3/11/2011. Iki ikigo cy’ishoramari cyo kubitsa no kuguriza TERIMBERE KIBILIZI SACCO gifite abanyamuryango 4759, kikaba kigeze ku mafaranga y’ubwizigame 74,337,847, imigabane shingiro imaze gutangwa ni 8,476,000Frw. Iyi SACCO yatangiye mu 2009, itangira gutanga inguzanyo muri nzeri 2011, ikaba ifite ibyangombwa bitangwa na banki nkuru y’igihugu (BNR).

N’ubwo ariko abaturage bagana iyi koperative atari bake muri uyu murenge, ubuyobozi bwayo buratangaza ko hakiri ikibazo cy’uko abari n’abategarugori bayigana bakiri bake cyane ugereranyije n’umubare w’abagabo bayigana, kuri iki kibazo Minisitiri Mussa Fazil HARERIMANA akaba yarasabye ko abagore bashishikarizwa kugana ibigo by’ishoramari bakaka inguzanyo bagasinyirwa n’abagabo babo, bityo umutungo ntube umwihariko w’umugabo.

Ikindi kibazo bari guhura nacyo ni icy’uko abaturage batarasobanukirwa ko amafaranga bagurizwa ntahandi ava hatari muyo baba bazigamye, bamwe bakaba bumva bagomba kuza bagahabwa ntakindi basabwe. Abaturage kandi bavuga ko inyungu ingana na 2% ku kwezi babaheraho ku iguriwza ari nyinsi cyane ku mwaka ugerereranyije n’izindi banki nk’iyabaturage itanga ku rwunguko rwa 18% ku mwaka. Kuri iki kibazo ariko umwe mu bakuriye iyi sacco Patrick Nkundabumviye, arasobanura ko iyi nyungu ikiyitera ku ngana gutya ari uko bagitangira bakaba bazagenda babihindura bitewe n’uko binjiza amafaranga.

Usibye ariko ibyo bibazo, ubundi abaturage baravuga ko iyi koperative izabafasha gutera imbere kuko bazabasha kwibonera mo inguzanyo maze bagatangira ibikorwa bitandukanye bizababyarira inyungu. Mukamana umwe mu baturage b’uyu murenge wa kibirizi aravuga ko ateganya kwaka inguzanyo maze agatangira korora ingurube maze nawe akajya abona amafaranga amufasha mu bindi akenera.

Umuyobozi w’Akarere ka GISAGARA, KAREKEZI Léandre aratangaza ko bafite intego y’uko buri muturage wujuje  imyaka 18 agomba kugira ubwizigame  muri SACCO.

Minisitiri w’Umutekano yashimiye abayobozi b’iyi koperative, maze akomeza abwira abaturage ko uyu ari umuco mwiza leta ibigisha wo kwizigamira kugira ngo biteze imbere. Yababwiye ko umuntu wese agomba kugira uburyo akoresha amafaranga akorera n’iyo yaba ari make kandi akamugirira akamaro. Yahaye TERIMBERE KIBILIZI SACCO certificate y’ishimwe yo gukora neza.

Clarisse Umuhire

Share Button
Leave A Comment