Umurenge SACCO watumye aba “patron”

Imwe mu nyubako ya sacco

Sekamana Emmanuel afite 30 y’amavuko kandi afite umugore n’abana bane. Avuga ko kugana umurenge sacco byatumye nawe aba patoro “patron”.

Ukigera kwa Sekamana usanganizwa n’amajwi menshi y’amatungo magufi arimo inkoko, ihene n’ingurube kandi iyo umurebye ku maso he usanga hacyeye mwaganira akakubwira imishinga myinshi ashaka kugeraho.

Avuga ko kwaka inguzanyo muri SACCO ya Kamabuye byatumye abasha kwiteza imbere ndetse abasha no gukora imishinga izamura urugo rwe.  Nyuma yo kwaka inguzanyo y’amafaranga 200.000, Sekamana yahise agura ihene ishanu andi asigaye ayaguramo ubwatsi bwo guhinga ahantu hangana na hegitali imwe.

Sekamana avuga ko ihene yaguze ubu zororotse kuko zimaze kugera kuri 14 ndetse n’ubwatsi yateye akaba abugurisha kuko ubu bumwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 40 mu kwezi.

Yagize ati “  iyo nguzanyo naje kuyishyura maze naka indi y’ibihumbi 500 nakoresheje mpinga imyumbati hegitari zigera kuru eshatu kandi ndateganya ko nintangira gusarura nzakuramo amafaranga nkabasha kugura inka ya kijyambere”.

Atangaza ko kugana sacco byatumye abasha kubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza we n’umuryango we, ko kandi asigaye atanga akazi ku bagashaka kandi akaba atarigeze abikora na rimwe.

Ati “nabaye patron nk’abandi kandi iyi nguzanyo nindangiza kuyishyura ndashaka kwaka miliyoni maze nkubaka inzu nziza cyane ku buryo izaba iya mbere mu kagari kacu”.

Mukashyaka Clemance w’imyaka 29 y’amavuko nawe avuga ko kugana SACCO byamukuye mu butindi.

Yagize ati “naratinyutse negera Kamabuye sacco maze inguriza amafaranga ibihumbi 150. Nayakoresheje ubucuruzi mbasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza n’abana banjye, ngura n’igare rimfasha mu bucuruzi.”

Avuga ko yishyuye aya mbere none bamuhaye andi angana n’ibihumbi 300 narangiza kubyishyura akaba azaka miliyoni 2 izatuma abasha kugura inka za kijyambere.

Yaba Sekamana Emmanuel na Mukashyaka Clemance bose barakangurira abaturanyi babo gutinyuka bakagana SACCO kugirango zibahe inguzanyo maze babashe kwiteza imbere.

Umurenge SACCO n’ibigo byo kubitsa no kugurizanya byashyizweho kugirango bibashe kuzamura ubuzima bw’abaturage batuye mu cyaro.

 

Egide Kayiranga

Share Button
Leave A Comment