Umuyobozi w Akarere ka Kayonza arakangurira abacukuzi b amabuye y agaciro kumenya kwizigamira


Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro wizhijwe tariki 10/12/2011, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yasabye abacukuzi gushishikarira kwizigamira no kubitsa mu bigo by’imari iciriritse kugira ngo babashe guteganya ejo hazaza habo heza.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yaganiriye n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera ikigo cya Wolfram Mining and Processing Company Ltd (WMP). Mu gihe aba bacukuzi bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umucukuzi ubusanzwe wizihizwa ku isi hose tariki 4 Ukuboza, bamwe mu bacukuzi bo mu murenge wa Rwinkwavu bavuze ko nta terambere rifatika barageraho babikesha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko biteye agahinda kumva ko umuntu ukora akazi kavunanye nk’ako umucukuzi w’amabuye y’agaciro akora yaba atagera ku iterambere. Yagize ati “Birababaje kubona umuntu ashobora kuba yaratangiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku ngoma y’ababirigi kugeza n’ubu, ariko akaba nta terambere afite nk’abandi banyarwanda”

“Imirenge Sacco irabegerezwa uko bucyeye n’uko bwije, buri wese agiye afata udufaranga duke mutwo akorera akatwizigamira mu murenge Sacco, byamugirira akamaro kandi na we akaba yabasha kwiteza imber ku buryo bufatika” Iyi niyo nama umuyobozi w’akarere ka kayonza yahaye abacukuzi bo mu murenge wa Rwinkwavu.

Mu kwezi gushize havuzwe ikibazo cy’akajagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu kubera abo bita “Imparata” baregwa gucukura amabuye mu kajagari. Iki kibazo kikaba cyaranteje umutekano muke ubwo imparata zarwanyaga abahagarariye inzego z’umutekano na polisi bazibujije gucukura amabuye y’agaciro mu kajagari.

Umuyobozi wa WMP, Kalima Jean Malic akaba yavuze ko aka kajagari kari gushakirwa ibisubizo ku buryo burambye ku buryo ngo bitarenze umwaka utaha wa 2012 iki kibazo kizaba cyavuyeho burundu.

Kalima avuga ko ubu WMP iri gushaka uburyo abacukuzi bose bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi bakozi muri rusange kugira ngo babashe kugira ubwishingizi bw’impanuka bashobora guhurira na zo mu kazi ka bo.

Kalima akavuga ko mu gihe bazaba barangije gushyira mu bikorwa ibi byose bizeye badashidikanya ko ikibazo cy’akajagari kagaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Cyprien Ngendahimana


 

Share Button
Leave A Comment