Umwalimu Sacco itanga inguzanyo zibereye abalimu


Umwalimu Sacco ni banki yashyiriweho abalimu ndetse n’abandi bantu batandukanye bakora mu burezi mu rwego rwo kugirango bagire icyo bigezaho banyuzamo imishahara yabo bakanabitsamo imigabane maze nayo ikabaha inguzanyo ku nyungu ntoya ugereranyije n’ayandi ma banki.

Kuva yatangira igerageza gufasha abayigana dore ko hashize igihe kinini itangiye gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo bayiyambaza. Hari benshi bamaze kuyibona kandi gahunda iracyakomeza no ku bandi.

Umwalimu Sacco itanga inguzanyo zitandukanye bitewe n’iyo umukiriya yifuza kandi bitewe n’uko umushahara we ungana. Iyi banki yashyizweho mu rwego rwo gufasha abalimu bisanzwe bizwi ko bahembwa amafaranga make ugereranyije n’ubuzima buri hanze aha. Inguzanyo ntoya itangwa ni iy’ukwezi kumwe ariyo bita decouvert mu rurimi rw’igifaransa aho umwalimu washiriwe ukwezi kutaragera bamuha umushahara we maze akazishura inyungu ya 2,5% yonyine. Hari kandi iyo bashobora guha umuntu igera ku mezi abiri cyangwa se atatu ariko aha ho akishyura 16%. Hari nanone ayo ashobora gusaba kuburyo azagenda ayishyura buhoro buhoro kugera ku myaka ibiri. Aha bafata umushahara we bagakuba inshuro 8 nta ngwate bamwatse. Naho inguzanyo nyir’izina inasaba ingwate yo bakuba umushahara we inshuro 12.

Hari amakuru avuga ko hagiye kuzaho n’uburyo bw’inguzanyo bwo kubakira mwalimu, ubu buryo bukazaba nabwo ari uburyo bwihariye utasanga mu yandi mabanki. Ni uburyo buzaba burimo ibyiciro bitatu aho bazajya batanga inguzanyo hakurikijwe umushahara n’urwego rwa diplome afite kugirango bitazamugora kwishyura.

Ibi bice ni ibi: Icyiciro cya mbere ni inguzanyo izaba ingana n’amafaranga ibihumbi 400, icya kabiri ni amafaranga miliyoni esheshatu, icya gatatu cyo ni amafaranga miliyoni 10. Ibi ariko ntibikuraho inguzanyo yari isanzwe. Hatagize igihinduka, gahunda yo kubakira abo barimu yazatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Clemence KEZA

 

Share Button
Leave A Comment