Vision Sacco Gatore imaze gutanga inguzanyo ingana na miliyoni 21

Vision Sacco Gatore ni imwe mu mirenge sacco igize u Rwanda, kugeza ubu ikaba ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 2789 bujuje ibyangombwa naho 1603 bakaba ari abatanze igice kugeza ubu. Vision sacco Gatore ikaba imaze kuguriza abanyamuryango bagera kuri 53.

Jeanne Yankurije  umuyobozi wa vision sacco Gatore ushinzwe inguzayo avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga inguzanyo zirenga miliyoni 21. Akomeza avuga ko batangaga inguzanyo bagerageza ngo barebe ko bishyura neza kugeza ubu ngo basanze abaturage bishyura neza bakaba bateganya kuguriza menshi mu mwaka utaha kuko bahawe icyemezo cya burundu na Banki nkuru y’igihugu.

Norbert Songambere ni umucungamari wa vision sacco Gatore avuga ko kugeza ubu abaturage batari batinyuka gukorana n’amabanki ubu bakaba bagenda babibashishikariza. Akomeza avuga ko iyo utazigama nta n’ishoramari wakora, bakaba basaba abaturage gutekereza nk’imishinga bakaza bakabaha inguzanyo.

Umurenge sacco ni imwe mu mabanki yo kubitsa no kuguriza yatangijwe na gahunda ya Leta mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage bizigamira kandi banaka inguzanyo. Vision sacco Gatore iherereye mu karere ka Kirehe umurenge wa Gatore yatangiye gukora mu mwaka wa 2009.

 

Grégoire KAGENZI

 

Share Button
Leave A Comment