Abagore barakangurirwa kugana Umurenge SACCO ngo bateze imbere ingo zabo


Ubwo yatahaga ku mugaragaro inyubako ya Koperative yo kubitsa no kuguriza “SACCO Kira Karama”. Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyentwali  yasabye abagore kwitabira gahunda za SACCO  bitewe n’uko umubare w’abitabiriye kuyoboka iyi Koperative ukiri muto.

Uyu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, tariki ya 30/12/2011. Perezida wa Sacco Kira Karama (SAKIKA) ariwe Ntezimana Isai, yatangaje ko mbere y’uko SAKIKA itangira gukora mu murenge wabo nta kindi kigo cy’imari cyahabaga, ibyo bigatuma ubwitabire bwo kubitsa bwari buke, dore ko n’ababikoraga bagombaga kujya mu yindi mirenge.

Ntezimana yagarutse ku bwitabire bwa koperative yabo, aho yavuze ko umubare w’abagore bitabiriye gahunda za SACCO ungana na 28%, umubare avuga ko ukiri muto ugereranyije n’uw’abagabo bayobotse SAKIKA. Yongeraho ko muri rusange amateka ya Koperative zo kubitsa no kuguriza (COOPEC) zahombye kandi bamwe mu baturage bari barashyizemo amafaranga yabo, akizitira bamwe mu kuyoboka Umurenge SACCO.

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, yashimiye abaturage n’abayobozi iki gikorwa bagezeho. Asaba abaturage gushora imari mu mishinga ibateza imbere, ati “mushore imari no mu yindi mirimo itari iy’ubuhinzi”. Ababwira ko buri wese yagombye gutekereza umushinga ubundi SAKIKA ikamuha inguzanyo yo kuwushyira mu bikorwa.

Mu mishinga imaze guhambwaho inguzanyo na SAKIKA 57% ikaba ari iy’ubucuruzi naho 8%ikaba iy’ubuhinzi

Guverineri kandi yongeyeho ko abagore bagomba gukangurirwa gahunda za SACCO kuko bazwi ho gucunga amafaranga neza kurusha abagabo. Hakaba hari icyizere cy’uko inguzanyo bakwaka zateza imbere ingo zabo. Aragira ati “iyo umugore akize n’urugo ruba rukize”.

Uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA), Mukakarangwa Fransisca, yamaze impungenge abaturage batinya ko SACCO zizabatwarira amafaranga nka COOPEC, kuko ngo n’ubwo SACCO zigenga, amafaranga yabo acunzwe neza  kandi abaturage bakaba bafite uburenganzira bwo gusobanurirwa imikorere yazo kuko ari koperative zabo.

Yongeye gukangurira abagore kugana Umurenge SACCO, kuko ngo hateganywa kuzabashyiriraho ikigega cy’ingwate kizabafasha kwaka inguzanyo zo kwiteza imbere.

Inzu yatashywe ya SAKINYA yatwaye Milliyoni zigera kuri 25 harimo n’umuganda y’abanyamuryango. Abanyamuryango b’iyi koperative bakaba bagera ku bihumbi bitatu magana atanu, naho imari shingiro ikaba ikabakaba miliyoni 18.


Share Button
Leave A Comment