Abiga imishinga Gatsibo bakomeje kudindizwa no kudahabwa inguzanyo



Abiga imishinga Gatsibo

Abantu barenga 250 nibo bamaze kuzuza impapuro zo guhatanira amarushanwa  ya hanga  umurimo yateguwe na Minisitere y’ubucuruzi hamwe n’abafatanya bikorwa bayo.

 

Nkuko bamwe batanga izo mpapuro babitangaje ngo bitabiriye amarushanwa kuko bashobora kuboneramo amahirwe imishinga yabo ikemerwa ndetse bagashobora kubona igishoro.

 

Umukozi wa BDC Justus Nowagaba wakira impapuro z’imishinga zuzuzwa n’abaturage avuga ko amaze kwakira imishinga 250 kandi imyinshi ni ubucuruzi kuko abaturage bafite inyota yo kubona amafaranga kugira ngo bayakoreshe ikibazo kikaba inguzanyo.

 

Kuba mu karere ka Gatsibo hari amabanki 2 hamwe n’ibigo by’imari iciriritse bidashobora guha abakeneye inguzanyo bose, bibonekamo imbogamizi kubiga imishinga n’abayitegura kuko nubwo umushinga bawiga neza bagira ikibazo cyo kubona igishoro. Bagashinja amabanki ko yita kubashaka amafaranga menshi kurusha abakeneye macye yo guheraho mubucuruzi.

 

Justus avuga ko BDC yigisha abaturage gutegura imishinga no kuyikurikirana, ariko ikibazo benshi mubarangiza kwiga imishinga bagira ni uko iyo imishinga bayijyanye mu mabanki badahabwa inguzanyo, nushobora kuyemererwa akakwa ibyangombwa bimuca intege kuburyo umuturage   adakomeza kuyikurikirana. Ingero ziboneka akaba ari ugushaka ibyemezo by’ubuziranenge, no gushaka inzobere zikora ingenzura niba umushinga utahomba kandi umuturage izo ngendo akoresha  amafaranga, byakomeza kumugora bigatuma acika intege agahagarara umushinga utararangira. Abagore bakaba bari mubambere bahagurukiye gukora ikibazo kikaba kikaba kikiri kubona amakuru no koroherezwa kugera ku gishoro.

 

Share Button
Leave A Comment