Amabanki aratseta ibirenge mu gufasha abashaka amashanyarazi ya Biogas

Amabanki aratseta ibirenge2

Abo barubaka ibikenewe mu gukoresha biogas

Amabanki aratseta

Abaturage banyuranye mu Ntara y’Uburasirazuba barinubira ko amabanki n’ibigo by’imari bitabafasha kubona amafaranga ibihumbi 200 benshi muri bo bakeneye ngo bibonere amashanyarazi iwabo mu ngo.

Gahunda yo gukoresha amashanyarazi ya Biogas, ishingiye ku kuzamura imibereho myiza y’aborozi bafashwa kubona amashanyarazi akomoka ku mwanda w’amatugo borora.

Ubundi inzobere zemeza ko urugo rurimo inka nibura ebyiri rushobora gukoresha amase yazo, akavamo amashanyarazi acanira urwo rugo n’abarutuye ndetse bakanayatekesha.

Aho ubu buryo bwatangiye gukoreshwa hose bwagiriye ababukoresha akamaro cyane, abandi benshi batangira kubuyoboka kuko aborozi bacana amashanyarazi kandi bagateka badakoresheje inkwi cyangwa amakara.

Kuri ubu ariko, ngo abifuza gukoresha ubu buryo babangamiwe cyane n’uko hari amabanki atemera kubaha inguzanyo bakeneye mu kubaka ibikenewe ngo amashanyarazi ya biogas aboneke.

Ubusanzwe, kubaka biogas bikenera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 (800,000 Rwf). Guverinoma y’u Rwanda yemereye aborozi bayikeneye ko izajya ibatangira ibihumbi 300, umworozi akitangira asigaye cyangwa agatanga ibihumbi 300 banki zikamuguriza ibihumbi 200 yazishyura mu gihe kirambye.

Hamwe iki gikorwa cyaratangiye, ariko mu Ntara y’Uburasirazuba barinubira ko amabanki nka Banque Populaire du Rwanda ikoreshwa n’aborozi benshi itemera kubaguriza ibihumbi 200 benshi bakeneye ngo bakoreshe amashanyarazi ya biogas.

Ibi biravugwa cyane mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare. Ubuyobozi bw’iyi Ntara buravuga ko bugiye gusaba minisiteri zinyuranye zibifitemo uruhare ko inkunga ya leta yanyuzwa muri koperative zo kubitsa no kuguriza Umurenge SACCO, izo SACCOs zikajya zinafasha aborozi kubona ya nyongera y’ibihumbi 200.


Share Button
Leave A Comment