Bahawe amagare yo kubafasha kwigisha amatsinda kwizigamira

Bahawe amagare

Amwe mu magare bahawe

EAR Byumba kubufatnye na HOPE Rwanda muri gahunda yo kugurizanya no kubitsa bishingiye ku ijambo ry’Imana, tariki 20/01/2012, batanze amagare 34 ku bakoranabushake bo muri Diyoseze EAR  kugirango bazabashe gukangurira abandi ibyiza byo kwizigamira.

Musenyeri Emmanuel Ngendahayo yatangaje ko iyi gahunda avuga ko kubitsa no kuguriza bigira aho bihurirra n’ijambo ry’Imana cyane ko biri mu migambi yayo. Ati “impamvu tuvuga ibi ni ugushishikariza Abanyarwanda muri rusange gukora ibikorwa byose bijyanye n’ubunyangamugayo bishyura za banki inguzanyo ziba zabahaye”.

Musenyeri Ngendahayo yagarutse ku bantu usanga bakora ibintu nk’abadafite icyizere cy’ejo hazaza, bakabikora nka bya bindi ngo uvoma yanga avoma ibirohwa. Yasobanuye ko ababikora gutyo nta bunyangamugayo babishyiramo kuko iyo baramutse bagujije amafaranga batayishyura neza. Ibyo rero ngo ubisanishije n’ijambo ry’Imana usaba abantu b’inyangamugayo ari abahawe inguzanyo bakabasha kuzishyura neza kandi ku gihe.

Abahawe aya magare hari byinshi agiye kubagezaho cyane nko kuborohereza urugendo rw’aho ayo matsinda akorera bajya kwigisha imiryango remezo yo mu karere ka Gicumbi.

Mpayimana Damascene, umwe mu bakorerabushake, ashimishijwe n’uko abonye igare kuko azajya abasha kugera ku baturage mu buryo bumworoheye cyane abigisha kwizigama no kwiteza imbere mu buryo buciritse binyuze mu matsinda.

Numukobwa Regine we avuga ko n’ubwo bamuhaye igare rizamufasha kobona uko agera ku matsinda bitazajya biborohera kugenda ahari imisozi miremire akaba yifuza ko bazahabwa za moto zitanaboneka nabyo agasanga ntacyo byaba bitwaye bakora mu buryo bahawe.

Abakorerabushake bahawe amagare uko ari 34 bahagarariye amatsinda 1887 yo muri iyi Diyoseze ya EAR Byumba.  Ibyo buri wese amaze kugeraho harimo kuba buri wese afite konti yo kwizigamira, kwirihira ubwisungane mu kwivuza, kugira amatungo magufi no kurwanya nyakatsi yo kuburiri n’ibindi byose EAR izabagezaho.


 

Share Button
Leave A Comment