Barateganya gutanga inguzanyo mu rwego rwo kubarinda kotsa imyaka

Sacco yitwa CASAKOKI yo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, tariki 23/01/2012, watangije gahunda yo gutanga inguzanyo mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda kugurisha imyaka bejeje ku mafaranga make (kuyotsa). Iyi sacco yagennye amafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 600 kuri iki gikorwa.

Umuyobozi wa CASAKOKI avuga ko yo kubona ko iyo abaturage bejeje imyaka hari abacuruzi baza bakabagurira ku giciro gito (ibyo bita kotwa imyaka) bafashe umwanzuro wo kubaha inguzanyo yo bazajya bakoresha mu gihe bagitegereje ko ibiciro bimera neza maze bakabasha kugurishwa badahenzwe.

Kuri uwo munsi banatanze miiyoni zigera kuri ebyiri zo gukoresha mu bucuruzi hamwe no mu bworozi nk’uko umuyobozi wa sacco ya Kigina yabivuze.

Sacco ya Kigina ifite gahunda yo guteza imbere umuturage muri iki gihe cy’imyaka yeze bamufasha kutagurisha imyaka ye ku giciro kiri hasi.


Share Button
Leave A Comment