Burera- Abaturage barashishikarizwa kuzigama


Burera Abaturage

Kabiligi Jean Marie Vianney umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Burera arashishikariza abaturage bo muri ako karere kuzigama kugira ngo bategure ejo hazaza heza.

Ibyo yabitangaje tariki ya 05/01/2012 ubwo mu karere ka Burere hatangizwaga ku mugaragraro ukwezi kw’imiyoborere myiza. Akaba yasobanuriye abaturage ko kuzigama ari umuco mwiza kuko kuva na kera mu Rwanda byahozeho.

Gusa ariko yanavuze ko uko imyaka igenda ishira kuzigama bigenda bihinduka. Yagize ati “kera wizigamiraga uhunika mu bigega ariko ubu iyo ushaka kwizigamira wegera amabanki akwegereye nka SACCO nizindi”.

Ibyo akaba abivuga mu gihe hari abaturage bamwe na bamwe batari bumva akamaro ko kuzigama mu ma banki. Aho usanga bakibikira amafaranga ntihagire icyo abamarira kubera ko baba bayariye.

Kabiligi yavuze ko ari byiza kuzigama kugira ngo umuntu azakemure ibibazo biri imbere. Yagize ati “ufite nk’abana batatu ukizigamira, ayo mafaranga wizigamiye azafasha abo bana mu bintu bitandukanye birimo kwiga”.

Akomeza avuga ko kuzigama bifasha kuko nta muntu wakwibikira amafaranga ku mufuka maze ngo ayamarane kabiri kuko arayakoresha byanze bikunze.

Kabiligi kandi yakomeje abwira abaturage ko bakwiye kwegera ibigo by’imari kugira ngo bibafashe kwiteza imbere, ikindi ngo ni uko bakwiye kwitabira gahunda ya “Hanga Umurimo” yashyizwe ho na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Iyo gahunda ikaba igamije gutera inkunga abantu bafite imishinga itandukanye myiza.


 

 

Share Button
Leave A Comment