Equity bank iri kuvugisha abanyarubavu kubera uko bakira abakiriy

Equity bank iri kuvugisha

Nyuma y’amezi abiri gusa imaze mu Karere ka Rubavu, Equity Bank imaze kumenyekana ko ifite umwihariko mu kwakira neza abakiriya.

Iyi banki yaje isanga izindi muri aka karere ariko muri iyi minsi niyo iri kuvugwa cyane cyane mu bacuruzi, usanga mu isoko bayirahira, abatwara moto n’abanyamaduka kuko itabatinza kandi ngo abakozi bayo ntibagereranywa mu kuvuga neza.

Martin Mugwaneza ni umwe mu bakiri ya ba Equity Bank, amaze amezi abiri gusa ariko arumva nta handi yajya kubera umwihariko yahasanze.

Yagize ati “nishimira ukuntu batwakira batarebye uko dusa cyangwa ibyo twambaye! Kuri jye nibwo bwa mbere ninjira muri banki ntikandagira ko ngiye kurindagira.”

Ibi kandi bishimangirwa na Emmanuel Karuranga uvuga ko aribwo bwa mbere muri Rubavu bagize banki yihutisha serivisi. Ngo mu gihe aho yabitsaga mbere yafataga iminota 30 cyangwa irenze muri equit ho mu minota 10 aba arangije.

Yongeraho ati “ahubwo nibagirwa no gutaha kubera ukuntu banyakirana ubwuzu, jyewe sinzi ahubwo aho bigiye customer care kuko birandega!”

Ukuriye Equity Bank, ishami rya Rubavu, George Kubai yadutangarije ko batari bazi ko bashimwa bene aka kageni hanze, ngo ibyo bazi ni mu nyandiko zandikirwa banki zigashyirwa mu gasanduku kabugenewe. Yongeraho kandi ko guha abanyarubavu serivisi nziza ari inshingano zabo kandi ko ntawe baheza yemwe ngo nta n’ikimenyane bakoresha.

Kubai yagize ati “banki yacu ikorana n’abakiriya nk’inshuti, ntitwita kubyo bafite dukurikiza ibyifuzo byabo gusa.”

Kubai ashimangira kandi ko impamvu ituma abaturage bamaze kubamenya nyuma y’amezi abiri gusa bamaze bakora ari uko banatanga serivisi zijyanye n’ubushobozi bwose ngo n’umuturage wo hasi afite aho yisanga. N’inguzanyo nayo ngo bayitanga nta mananiza bashyize ku mukiriya ndetse no gufungura konti ni ubusa mu gihe ahandi banagutegeka ayo ushyiraho buri kwezi.Kwakirwa muri Equity Bank ubisanga mu muryango nk’uko Kubai akomeza abivuga.

Ikindi gishya cya equit bank ni uko Aho winjiriye uhasanga umuntu kugera uhawe serivisi kandi ngo ntibizahinduka na gato n’ubwo abakiriya bakwiyongera. Placide Masabo na we yemeza ko ukimara kwinjira muri iyi banki uhita usanganirwa.

Yagize ati“Ahandi usanga umuntu yirwanaho ashaka aho abariza, rimwe na rimwe ibisobanuro biri no mu rurimi umuntu atazi, ariko muri Equity Bank banyakirira mu muryango, bakamfasha, sinzahava!”

Uretse ibi byakoze ku Banyarubavu, ngo iri shami rya Equity Bank rimaze kwanikira ayandi mashami byatangiranye mu Rwanda hose. Equity Bank ni banki nshya mu Rwanda ikorera mu bihugu nka Kenya, Tnzaniya, Uganda na Sudani y’Amajyepfo.

 

Share Button
Leave A Comment