Gakenke : Inama z’ubuyobozi za SACCO ziri mu nzira yo kuvugururwaGakenke : Inama z’ubuyobozi za SACCO ziri mu nzira yo kuvugururwa


Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’amafaranga ya SACCO, inama y’ubuyobozi ya SACCO igomba kuba igizwe n’abantu babishoboye kandi babihugukiwemo. Icyo ni cyemezo cya njyanama yateranye mu mpera z’iki cyumweru.

Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu karere, Nizeyimana Ildephonse mu kiganiro twagiranye uyu munsi kuri uwo mwanzuro avuga ko ivugurwa ari ngomba kuko Umurenge-SACCO zigitangira zacungaga amafaranga make none ubu zikaba zicunga amafaranga menshi.

Yagize ati : « Niba za SACCO zaracungaga miliyoni eshanu zigitangira none ubu zikaba zicunga miliyoni 80 birasaba abantu b’injijuke kandi babyize. »

Akomeza avuga ko hamwe na hamwe hagaragaye imbaraga nkeya mu nama z’ubuyobozi bashyizemo amaraso mashya y’abantu babishoboye kandi babijijukiwemo. Kandi ibyo ngo bizakomeza no mu zindi SACCO mu minsi iri mbere.

Ibigo by’imari iciriritse byo kuzigama no kuguriza bizwi nka SACCO birasabwa gukorana n’amabanki atanga serivise yo gutwara amafaranga ava cyangwa ajya ku cyicaro cya SACCO mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ayo mafaranga mu nzira.

Agaruka ku ruhare rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bagomba kugira mu micungire y’izo SACCO, Umuyobozi ushinzwe amakoperative avuga ko bagomba gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’izo SACCO dore ko bari hafi yazo kugira ngo hatazagira uwiba amafaranga y’abaturage bayobora.

Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias avuga ko amafaranga y’abaturage yibwe yaca intege abaturage ntibazitabire uko bikwiye.

Ubu mu karere kose harabarurwa abanyamuryango ba SACCO basaga ibihumbi 64, hakaba hamaze gutangwa inguzanyo zibarirwa muri  miliyoni 260.

Akarere kakaba gafite umuhigo wo gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 120 ndetse no kongera abanyamuryango bakagera ku bihumbi 66 kugeza mu kwezi kwa kamena  2012.


Share Button
Leave A Comment